in ,

Inkuru Ishyushye-Jose Mourinho yabwiye amagambo y’inyuro n’uburakari bwinshi abakinnyi be nyuma yo gutsinda FC Bale (IMPAMVU)

Manchester United's Portuguese manager Jose Mourinho watches ahead of the UEFA Europa League Round of 32 first-leg football match between Manchester United and Saint-Etienne at Old Trafford stadium in Manchester, north-west England, on February 16, 2017. / AFP / Oli SCARFF (Photo credit should read OLI SCARFF/AFP/Getty Images)

Nyuma y’umukino wa Champions league ikipe ya Manchester United itaherukaga iri rushanwa yatsinzemo ikipe ya FC Bale  I Old Trafford 2-0,nyamara umutoza wa Red devils ari we Jose Mourinho ntago yishimye cyane kuko yaboneyeho no kugaragaraza umujinya afitiye abakinnyi be mu magambo akarishye yatangarije abanyamakuru.

The Portuguese berated his players for not killing the tie off when the score was 2-0
Jose Mourinho ntiyishimiye abakinnyi be

Mu kiganiro n’abanayamakuru nyuma y’uyu mukino,Jose Felix Mourinho yavuze ko abakinnyi be basuzuguye bikomeye ikipe ya FC Bale bagashaka gukina udukoryo two muri Playstation nk’uko ariyo mvugo yakoresheje aho gushaka uko bakubaka umukino ngo batsinde byinshi.Yagize ati “Nyuma y’igitego cya 2,abakinnyi barekeye gukina barekera gutekereza barekera gufata ibyemezo byiza ndetse byari kutuviramo no kwishyira mu bibazo.Bakomeje gufata ibyemezo bibi,bashaka gukora udukoryo two kuri playstation kuko bumvaga kuri 2-0 umukino warangye ariko ruhago ni ruhago byose birashoboka kandi uba ugomba kubaha ab muhanganye.”

Jose Mourinho ndetse yongeyeho ko amakipe yo mu Bwongereza nubwo akomeye cyane nyamara iyo ageze muri UEFA Champions League akina nk’ayo mu cyiciro cya 2.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Exclusive: Apple Inc. ishyize ku isoko isaha ifite ubushobozi bwo gupima umuvuduko w’amaraso

Irebere igikorwa kigayitse Lionel Messi yaraye akoze ku mukino wa Juventus cyabyukije amahane hagati ya Real Madrid na FC Barcelone