Nubwo mu mwaka wa 2015 Umutare Gaby yavuzweho guteka mitwe  uwari umukunzi we bateganyaga  kuzarushinga ndetse ngo akamwizeza ibitangaza ko bari mu rukundo yishakira kumukura ibyinyo. Ubu abasobanukiwe mu mirere y’ubuhanzi bahamya neza ko Gaby ari umwe mu bahanzi bagaragara nk’abafata neza abakunzi babo,ibi bikagaragarira cyane mu myandikire y’indirimbo ze ndetse no mu mashusho yazo .
Umwe mu basobanukiwe iby’ubuhanzii yabwiye YEGOB.RW ko Umutare agaragara nk’umuntu wakita ku mukunzi we ku buryo bukomeye ndetse ngo byoroshye kubibona ubirebye mu mashusho y’indirimbo ye yise  Ntunkangure ariko kandi yongeraho ko na none umuhanzi ashobora kwigaragaza mu mashusho y’indirimbo cyangwa mu myandikire ye bitandukanye n’uko ateye.
Ati” Njyewe buriya nubwo ntamenye neza irengero ry’urukundo rwa Gaby na Niyigena Florence (bakundanaga)…ntabwo mpamya ko bishobora kuba ibyo yashinjwaga byari ukuri 100/100 wenda ni amatiku yo mu rukundo….. cyangwa se Gaby yigaragaza bitandukanye n’uko ateye mu buzima busanzwe kuko nabyo bibaho gusa ikirenze kuri icyo muzi nk’umuntu uvuga make”
Inkomoko y’ibi byose ni amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Umutare Gaby arebana akana ko mu jisho n’umwe mu banyarwandakazi bakunzwe n’abatari bacye,Shaddy ayo akaba ari amwe mu mashusho y’indirimbo ye nshya “Ntawundi” agiye kujya hanze vuba aha.
gusa kuri Gaby we ngo iyo arebana akana ko mu jisho n’umukobwa mu mashusho y’indirimbo ntabwo aba ashaka kugaragaza uko ateye cyangwa abikora ahubwo aba ashaka kujyanisha ubutumwa aba aririmba n’ibyo uzareba amashusho abona …… Gaby wanze kugira icyo avuga kuri  Niyigena Florence bahoze bakundana ngo ashyize imbaraga muri muzika ye kurusha ibindi byose ndetse ngo vuba aha amashusho y’indirimbo ye “Ntawundi ” iraba igeze hanze.