Ubwiza ni ikintu cy’agaciro kandi gishobora gutunga nyiracyo, benshi mu batuye isi bafite ukuntu bareba ubwiza bw’abantu  ku buryo butandukanye. Hari abatekerezako ubwiza bw’umuntu buba kumutima we ,ariko ibi biragoye kubibona kuko ntawabasha kureba mu mutima w’undi muntu, hari n’0abandi bavugako ubwiza bw’umuntu ari ubugaragara ku isura (face) igaragara inyuma ,natwe ntitwarebye kumutima ahubwo hibanzwe kumasura yabo.
Irebere urutonde rw’ibibihugu hano 10 bya mbere ku isi uko bigiye bikurikiranye uhereye inyuma.
10 – Japan
Japan ni igihugu cyibarizwa kumugabane wa Asia kikaba kiza kumwanya wa cumi kuri ururtonde,abagore bo muri ik igihugu usanga kenshi bita kumusansi wabo cyane, iki gihugu kigeze no kugira miss universe (nyampinga wisi)muwi 1959
09 – India
Abakobwa bo muri iki gihugu bagira ubwiza bwabo karemano, bagira uruhu rwiza kandi  rworoshye cyane,iki gihugu kandi cyigeze kugira miss universe (nyampinga w’isi ) muwi 1994.
08 – Philippines
Philippines nacyo ni kimwe mu bihugu bifite abakobwa beza kuri iyi si, iki gihugu kimaze gutanga nyampinga w’isi  mumyaka itanu ishize, usanga abakobwa baho bafite uruhu rwiza , amaso meza.
07 – Australia
Australia ni kimwe mu bihugu bimaze kwegukana miss universe inshuro zigera kuri ebyiri 1972 ndetse 2004, iki gihugu kigira abakobwa bafite imisatsi myiza,kandi usanga banagira amajwi meza. ikigihugu kikaba kiri kumwanya wa 7 kuri uru rutonde.
06 – Brazil
Brazil ni igihugu gikunda kugira imyidagaduro myinshi kuri iyisi, abakobwa baho usanga biyitaho cyane kuko abenshi bakora imyiyereko( modeling),ibi bibaha kuba bahorana imicyo ndetse bigahita binahesha isura nziza igihugu cyabo mu mahanga. iki gihugu tugisanga kumwanya wa 6 kuri uru rutonde.
05 – Finland
Iki gihugu kiri kumwanya wa 5 kuri ururutonde rw’ibihugu bifite abakobwa beza kuri iyisi , abakobwa baho usanga bateye neza kandi usanga ari beza mu maso.
04 – Puerto Rico
Iki gihugu nacyo tugisanga ku mwanya wa 4,kuri ururutonde,abakobwa baho usanga bafite imico itandukanye niyo muri USA, kandi unasanga ari abakobwa biyubaha ndetse bakubahisha n’imiryango yabo.
03 – Sweden
Inseko nziza n’ikinyabupfura nibyo biranga abakobwa bo muri Sweden,bikaba binahesha umwanya wa 3 iki gihugu cyabo mukugira abakobwa beza kuri iyi si dutuyeho.
02 – USA
USA ni igihugu kizwi cyane bitewe n’ibihembo byinshi iki gihugu gifite,kugeza ubu gifite abakobwa begukanye ikamba rya miss universe batanu, iki kandi ni igihugu umukobwa mwiza wese yifuza guturamo ,abakobwa baho usanga ari abakobwa bagira urukundo rwinshi kubasore. iki gihugu tugisanga kumwanya wa 2 kuri uru rutonde.
01 – Vanezuela
Iki nicyo gihugu kiyoboye isi mukugira abakobwa beza, iki gihugu usanga giteza imbere ubwiza  bw’abakobwa bacyo biciye mu myidagaduro itandukanye kandi akenshi ugasanga abakobwa bo muri iki gihugu aribeza kuburyo bugaragarira amaso ya buri wese.