Iteka wumva ko mukorogo ibaho cyangwa ukerekwa umuntu ubwirwa ko yayisize ugahakana ugatsemba uvuga ko ari ugucya cyangwa se n’ibindi.Kuri ubu niba uri umwe mu bashidikanya kuri mukorogo,rumwe mu mbuza za internet zikorera mu Rwanda ,Touchrwanda rwagukoreye urutonde rw’abanyarwandakazi b’ibyamamare ruvuga ko bisize mukorogo
Dore uko uru rubuga rubitangaza “byamamare nyarwanda uko bukeye uko bwije ugenda ubona imihindagurikire yabo k’uruhu bigatuma benshi bahita bahamya ko ari mukorogo bisize.
Umukorogo ni uruvange rw’amavuta menshi abantu bisiga kugira ngo bahinduke inzobe cyane, benshi babyita kwitukuza.
Abahanzi nyarwanda, abakinnyi ba filimi, ba Nyampinga n’ibindi byamamare bitandukanye usanga bigenda bigaragara ko bisize iyi mukorogo cyane iyo witegereje amafoto yabo yahashize.
Amafoto ya kera yaba bakobwa iyo uyitegereje ukanareba amafoto yabo muri iyi minsi usanga harimo itandukaniro rihabanye cyane kuko ushobora kugira ngo urimo kureba abazungukazi.
Aya ni amwe mu mafoto y’abakobwa b’ibyamamare nyarwanda bisize mukorogo mu buryo bugaragarira buri wese
Knowless

Oda Paccy

Young Grace

Priscillah

Mutesi Jolly
