in

Iradukunda Elie Tatou yirukanwe mu Mavubi makuru ngo ni umwana ageze no muri U18 bahise bamwirukana atari yakora n’imyitozo

Umukinnyi wa Mukura VS ukina hagati afasha abataha izamu, Iradukunda Elie Tatou, yakuwe ku rutonde rw’Amavubi U18 yitegura CECAFA izabera muri Kenya tariki 25 Ugushyingo kugeza 5 Ukuboza 2023, ashinjwa imyirondoro ibiri.

Elie Tatou wari wanahamagawe mu Ikipe nkuru y’Amavubi yakuwe mu mwiherero habura iminsi ibiri ngo ahure n’indwanyi za Zimbabwe baje no kunganya 0-0 mu mukino wa mbere wo gushaka Igikombe cy’Isi cya 2026, tariki 15 Ugushyingo 2023.

Elie Tatou yari yatoranyijwe na none mu bakinnyi bazakina CECAFA U18 n’Umutoza mukuru wayo Kayiranga Baptiste, uyu musore yakuwe ku rutonde ashinjwa imyirondoro ibiri ari yo uwe uriho ko yavutse tariki 1 Ukwakira 2006 n’uwa mukuru we Iradukunda Elie wavutse kuri iyo tariki mu 1998.

Mu muyango wa bo abana bose bahuzwa n’izina ry’umuryango rya Elie nk’izina ry’umubyeyi gusa hagati y’aba bahungu bombi harengaho Tatou ari ryo ry’umuto ari nawe ukina muri Mukura VS.

Ubwo abareberera Ikipe y’Igihugu bohererezwaga na NIDA basanze Iradukunda Elie Tatou afite imyirondoro ibiri.

Amakuru avuga ko ababyeyi ba Elie Tatou bavuganye n’abo muri FERWAFA ndetse n’Umutoza Kayiranga nyuma yo kuboherereza ifishi y’amavuko na Pasiporo ye gusa ngo nyuma nta gisubizo babonye usibye kumva ko umwana wabo yakuwe ku rutonde.

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa aganira na IGIHE yavuze ko atari ubwa mbere ibi bintu bibaye kuri Iradukunda Elie Tatou kuko n’umwaka ushize ari ko byagenze.

Yagize ati” Si ubwa mbere bibaye, ndibuka ko n’umwaka ushize ubwo twari tugiye kujya muri Chypre mu Amavubi U16 [mu irushanwa rya UEFA International development tournament, gusa byarangiye risubitswe] na bwo byabaye agasanganwa imyirondoro ibiri na bwo akurwa ku rutonde.”

Iradukunda Elie Tatou w’imyaka 17 ari gukinira Mukura VS umwaka we wa kabiri, akaba ari gushakwa n’Ikipe ya Genk yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi ndetse n’ibiganiro bigeze kure. Biteganyijwe ko uyu musore hatagize igihinduka azerekeza mu Bubiligi mu mpera za Shampiyona gusinyana na Genk igihe azaba yujuje imyaka 18 y’Amavuko.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Polisi y’igihugu yohereje abapolisi kuririmbira abitabiriye igitaramo cyo gutanga ibihembo cyabereye muri Serena [videwo]

Soleil wo muri Bamenya Series wakoranye ubukwe na Kanimba, yiseguye ku bantu bose bari baziko yashyingiwe (VIDEWO)