in

“inzozi? Oya ntabwo zahindutse ziracyari zazindi” Mbappé yagaragaje akayihayiho ko kuzajya muri Madrid amaherezo

Kylian Mbappé ntabwoba ndetse ntanigihunga, aganira n’itangazamakuru yahishuyeko nubundi ntakabuza amaherezo azajya muri Real Madrid, kuko inzozi buriya zitajya zishira ahubwo wiruka inyuma yazo kugeza zigezweho, kuri we nabyo niko bimeze.

Kuva akiri umwana yakundaga Real Madrid ndetse ari umufana wa Christiano Ronaldo, bikaba byarahumiye ku mirari igihe yari akiri muri iyi kipe mbere y’uko ayivamo yerekeza muri Juventus.

Mbappé yemejeko azajya muri Real Madrid, yagize ati:” inzozi? oya ntabwo zashize ndetse ntizanashira , ntabwo wamenya ibizaba mu hazaza, gusa ubu mpanze amaso none, hano ndi muri PSG”

Kandi ubwo yaganiraga na BBC yavuzeko kuba bamunyega muri Real abyumva, yagize ati:” kuba bannyega ndabyumva, ariko nange nizeyeko banyumva kuko nange bitanyoroheye”

Kylian Mbappé afite amasezerano y’imyaka itatu azageza muri 2025, gusa bishoboka ko kandi atazanayarangiza wenda yazerekeza mu ikipe y’inzozi ze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye ku mujura wibye televiziyo bizatuma atongera kwiba

Akumiro: yihase ibinini byongera akanyabugabo ashaka kwemeza umugore we atera akabariro kugeza ashizemo umwuka