in

Inzoka y’inkazi yarumye ubugabo bw’uyu mugabo||dore uko byamugendeye nyuma.

Umugabo w’Umuholandi w’imyaka 47 y’amavuko yahuye n’uruva gusenya ubwo yajyaga mu bwiherero mu gihe yari mu bukerarugendo muri Afurika y’Epfo, inzoka yo mu bwoko bwa Cobra ikaruma ubugabo bwe.

Ikinyamakuru Forbes  kivuga ko byabaye mu minsi mike ishize ariko cyirinze kuvuga izina ry’uyu mukerarugendo.

Kivuga ko ubwo yari amaze kurumwa n’iyi nzoka izwiho kugira amakare menshi, yategereje amasaha agera kuri 3 ataratabarwa bitewe n’uko ivuriro ryagombaga kumwitaho ryari kure; mu bilometero 320.

Kajugujugu yaje kumutabara, imujyana kuri iri vuriro agaragaza ibimenyetso birimo: kuruka, umuriro mwinshi, uburibwe bukomeye mu mubiri cyane cyane mu gatuza. Igitsina nacyo cyari cyabyimbiwe.

Abaganga bo muri Afurika y’Epfo nta kindi bamukoreye, keretse kumubaga iki gitsina, barakivura.

Hashize iminsi 9, uyu mukerarugendo yoherezwa mu bitaro by’iwabo mu Buholandi, ubu akaba ari koroherwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Utujipo n’amakoti itsinda rya Symphony Band ryasohokanye mu gitaramo cya Omah Lay byabaye ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga

Uko byagendekeye umusore w’umunyarwanda wagiye kwikopesha umugeni(Video).