Inzoga zarikoze, umukobwa ukora umwuga w’uburaya aratabaza nyuma y’uko itsinda ryabasore rimusambanyije ijoro ryose atumva bagasiga batamwishyuye.
Ibi byabereye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.
Abatangabuhamya babibonye bavuze ko uwo mukobwa yari yemereye umusore wari wamusohokanye mu kabari ko ari bumwishyure ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo baryamane.
Bavuga ko uwo musore yabanje kumugurira inzoga babona kujya kuryamana. Icyakora ntiyamwishyura ndetse amuteza bagenzi be ubwo yari amaze gusinda.
Karimunda Vianney yagize ati “Yabanje amuzana hano mu kabari aramusengerera umukobwa ajyana umusore aho acumbika bakora ibyo bakora umukobwa arasinzira kuko yari yasinze.”
Akomeza avuga ko uwo musore yahise ahamagara bagenzi be babiri abarangira aho uwo mukobwa atuye barahagera ngo na bo baramusambanya.
Umukobwa yavuze ko yahohotewe ndetse ameze nk’uwafashwe ku ngufu cyane ko n’uwo musore atamwishyuye amafaranga bari bumvikanye.
Yongeyeho ko akeka ko hari ibyo uwo musore yamushyiriye mu nzoga igihe yajyaga mu bwiherero bw’ako kabari bitewe n’uko ari bwo bwa mbere aryamanye n’umuntu akagenda atamwishyuye bikagera n’aho aryamana n’abantu atazi.