in

NDASETSENDASETSE

Inyubako 10 za mbere zihenze i Kigali n’agaciro kazo

Mu murwa mukuru w’U Rwanda, Kigali, hari inzu nyinshi usanga zitangarirwa na benshi bazireba ndetse n’abazigendamo bagiye gushaka serivisi zitandukanye cyangwa se bagiye mu zindi gahunda zabo za buri munsi. Ni henshi kuri ubu muri Kigali usanga hari imiturirwa myiza ndetse abayireba tukagereranya mu mitwe yacu umubare w’amafaranga zaba zaratwaye bazubaka rimwe na rimwe tukabigiraho impaka na bagenzi bacu. YEGOB hano twabakoreye icyegeranyo cy’inyubako 10 zihenze kurusha izindi hano muri Kigali. Muri iyi nkuru muramenya n’agaciro k’izo nyubako.

10. KIGALI HEIGHTS (KH)

Ku mwanya wa cumi hari inzu ya Kigali Heights (KH). Iyi ni imwe mu nzu z’ubucuruzi nshya ziherereye mu karere ka Gasabo. Iyi nzu yarwaye akayabo ka Miliyoni 16.9 z’amadolari ya Amerika mu kuyubaka.

PHOTOS & VIDEO: Magnificent Kigali Heights to open in November ...

9. MIC

Ku mwanya wa cyenda hari inzu ya Muhima Investment Corporation (MIC). Iyi ni inzu y’ubucuruzi iherereye mu karere ka Nyarugenge. Iyi nzu yatwaye akayabo ka Miliyari 14 z’amafaranga y’U Rwanda mu kuyubaka.

Experts on why MIC building was affected by Christmas floods | The ...

8. KBC

Ku mwanya wa munani w’urutonde rwacu hari inzu ya Kigali Business Center (KBC). Iyi ni inzu nshya y’ubucuruzi iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo. Iyi nzu yatwaye akayabo ka Miliyari 17 z’amafaranga y’U Rwanda mu kuyubaka.

FEATURED: Upgraded KBC Complex now open for business | The New ...

7. BPR HEADQUARTERS

Ku mwanya wa karindwi w’urutonde rwacu hari inzu ya BPR. Iyi ni inzu nshya y’ikicaro gikuru cya BPR. Iyi nzu iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge. Iyi nzu yatwaye akayabo ka Miliyari 18 z’amanyarwanda mu kuyubaka.

FEATURED: BPR Plc customer-first transformation journey | The New ...

6. KIGALI CITY TOWER

Ku mwanya wa gatandatu hari inzu ya Kigali City Tower (KCT). Iyi ni imwe mu nzu ndende ziri rwagati mu mujyi wa Kigali ndetse akaba ari nimwe mu nzu z’ubucuruzi zizwi cyane. Iyi nzu yatwaye akayabo ka Miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika mu kuyubaka.

Kigali, Rwanda - September 21, 2018: Kigali City Tower And ...

5. CHIC

Ku mwanya wa gatanu hari inzu ya Champion Investment Corporation (CHIC). Iyi ikaba ari inzu y’ubucuruzi iherereye mu mujyi rwagati. Iyi nzu yatwaye akayabo ka miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika mu kuyubaka.

African CEOs positive about continent's growth potential | The New ...

4. UBUMWE GRANDE HOTEL

Ku mwanya wa kane hari Ubumwe Grande Hotel. Iyi ni hotel iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge. Iyi nzu yatwaye akayabo ka miliyoni 34 z’amadolari y’amanyamerika mu kuyubaka.

Ubumwe Grande Hotel to be auctioned December 10 | The New Times ...

3. MAKUZA PEACE PLAZA

Ku mwanya wa gatatu hari inzu ya Makuza Peace Plaza ( M Peace Plaza). Iyi nzu yatwaye akayabo ka miliyoni 42 z’amadolari ya Amerika mu kuyubaka.

File:M.Peace Plaza.jpg - Wikimedia Commons

2. KIGALI ARENA

Ku mwanya wa kabiri hari inzu ya Kigali Arena. Iyi ni inzu y’imyidagaduro iherereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo. Iyi nzu yatwaye akayabo ka miliyoni 104 z’amadolari ya Amerika mu kuyubaka.

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Arena – IMVAHONSHYA

1. KIGALI CONVENTION CENTRE

Ku mwanya wa mbere hari inzu Kigali Convention Center, iyi nzu ikaba yaratwaye akayabo ka miliyoni 300 z’amadolari y’amanyamerika mu myubakire yayo.

The Kigali Convention Centre is a gem in Africa's growing MICE ...

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tom Close yujuje inzu y’agatangaza(amafoto)

Abahanzi nyarwanda baririmba urukundo ,nyamara ntibarwerekane.