in

Abahanzi nyarwanda baririmba urukundo ,nyamara ntibarwerekane.

Uru rutonde twifuje kubagezaho rugaragaza abahanzi nyarwanda batanu b’abasore mu baririmba indirimbo nyinshi zingajemo amagambo y’urukundo ariko udashobora kumenya niba bafite abakunzi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zabo badashobora kugaragaza aho bahagaze mu rukundo .Sibo gusa hari nabandi tutatangaje.

1.King James

Ruhumuliza James Uyu musore watangiye umuziki ahagana mu 2009 ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite indirimbo nyinshi z’urukundo zikunda kwifashishwa mu birori bitandukanye by’abakundana, yigaruriye imitima y’igitsina gore kubera ijwi ryuje ubuhanga binyuze mu ndirimbo ze nka Ndagukunda ,Uri mwiza,Agatimatima ,Ndagukumbuye ,Poupette ni zindi nyinshi .
Uyu King James ntajya yumvikana mu itangazamakuru avugwaho inkuru z’urukundo.

2. Juno Kizingenza

Juno Kizigenza ni umusore ukiri muto mu muziki nyarwanda kuko nta gihe kinini amaze awukora akomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze nka Away .My Formula ,Please me ni zindi nyinshi .

Uyu musore mu minsi ishize yavuzwe mu rukundo n’umuhanzikazi Ariel Wayz bagaragaye basomana mu ndirimbo yabo Away ariko mu biganiro byinshi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaragaza ko nta mukunzi afite.

3.Andy Bumuntu

Umuhanzi Kayigi Andy Dick Fred ni umwe mu bahanzi nyarwanda dufite baririmba indirimbo z’urukundo zituma yigarurira imitima ya benshi mu gitsina gore , uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo nka Valentine, On Fire , Mine ,Fenty ,You and I n’izindi.

Andy Bumuntu nubwo aririmba indirimbo nyinshi z’urukundo ariko akaba ari umwe mu basoe badakunze kuvugwa cyane kubijyaye n’imibanire n’abakobwa.

4.Confy

Umuhanzi Confy ni umwe mu bahanzi bakizamuka ukunzwe cyane n’urubyiruko cyane cyane abakobwa kubera ijwi rye yamenyekanye mu ndirimbo Jowana,Shenge ,Bae ,Shenge ni zindi zigajemo amagambo yuzuyemo imitoma .

Nubwo akomeje kwigaragagaza cyane mu ndirimbo z’urukundo iyo ukurikiranye usanga ari umwe mu bahanzi bakizamuka bakunzwe n’inkumi ariko amakuru menshi ajya hanze avuga ko uyu musore nta mukunzi afite

5.Mike Kayihura

Mike Kayihura n’umusore ushingye muremure w’ubwanwa bwinshi, yinjiye mu muziki mu myaka mike ishize ariko kubera ubuhanga bwe n’uburyo aririmbamo byatumye yigarurira imitima ya benshi cyane cyane abakobwa.

Uyu musore wakunzwe mu ndirimbo nka Trust me , Anytime ,Zuba ,Tuza n’izindi nyinshi nubwo afite igikundiro uyu musore mu biganiro bye ndetse na handi hose washaka makuru ye ku bijyanye n’urukundo nta nahamwe ajya atangaza ko afite umukunzi kandi ni bintu binagoranye nubwo kenshi agaragara ashagawe n’abakobwa beza cyane bafite ikimero gitangaje .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inyubako 10 za mbere zihenze i Kigali n’agaciro kazo

Ntuzigere ugisha inama inshuti nk’izi mu rukundo.