Kompanyi y’umuherwe Elon Musk yatangaje ko inyamaswa zakorerwagaho isuzuma ry’utwuma duto tuzashyirwa mu bwonko bw’abantu zapfuye,ni mu mushinga w’ikoranabuhanga w’uyu muherwe wiswe Neuralink.
Byari byitezwe ko utu twuma (Brain-Chip) tuzatangira gushyirwa mu bantu muri uyu mwaka 2022. Neuralink iherutse gutangaza ko hari inkende zapfuye bari mu isuzuma ariko ihakana ko itigeze ibangamira uburenganzira bw’inyamaswa muri uyu mushinga wabo nkuko bimaze iminsi bivugwa n’amashyirahamwe atandukanye arengera uburenganzira by’inyamaswa.
Mu butumwa bwatanzwe n’iyi kompanyi yavuze ko ibikoresho byose bikoreshwa mu buvuzi bigomba kubanza gukorerwa igeragezwa ku nyamaswa mbere yo gushyirwa mu bantu bityo nabo akaba ari byo bakoze. Iyi kompanyi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti yatangaje ko izi nyamaswa zikorerwaho isuzuma zitabwaho neza mu buryo bwose bushoboka bityo amakuru yavugaga ko zitagaburirwa cyangwa ko zibabazwa atari yo gusa bemeza ko izi nyamaswa zimwe zapfuye.