in

Inyama yanize umusore ahita yitaba Imana

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu ,tariki 28 Ugushyingo 2022,nibwo hamenyekanye inkuru y’umusore witwa Athanase Sibobugingo wanizwe n’inyama ikamuheza umwuka agahita yitaba Imana .

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Akarere ka Rusizi , mu Murenge wa Giheke ,aho Athanase wari usanzwe  ari umukozi wa WASAC , yari yiriwe asangira na bagenzi be barimo abamotari inzoga kuri botike ,ariko nyuma akaza kujya gusura umusore basanzwe bakorana . .

Ubwo yari ageze aho mugenzi we atuye agasanga yatetse inyama zitogosheje zivanze na karoti ,yahise afata inyama arayirya ariko iramuhagama kugeza ubwo abuze umwuka ,,bagenzi be bakamwerekeza  ku kigo nderabuzima cya Giheke ari naho yaje gushiriramo umwuka.

Uyu musore yitabye Imana mu gihe hari hategerejwe imbangukiragutabara yagombaga ku mujyana ku bitaro bya Gihundwe , kugeza kuri ubu umurambo wa nyakwigendera ukaba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikibuga APR FC na Rayon Sports zakiriragaho imikino ya shampiyona cyafunzwe

Sheilah Gashumba yateye imitoma umusore bakundana amuha impano ikomeye