in

Intego ni ugusubira mu matsinda! Yamen Zelfani utoza Rayon Sports na Kapiteni Rwatubyaye Abdul bahaye ikizere aba-Rayon

Umutoza Yamen Zelfani yahamirije ko ikipe ye yiteguye neza guhangana na Al Hilal Benghazi yo muri Libya muri CAF Comfederation Cup. Intego ni ukubyaza umusaruro amahirwe yo kuba bazakinira mu rugo imikino yombi.

Yagize ati “Icyizere cyo kugera mu matsinda ni cyinshi mu bafana ariko abakinnyi ndi kubabwira cyane ko bagomba kubikora kuko uyu mukino urakomeye cyane ni nka ‘derby’.”

 

Kapiteni Rwatubyaye Abdul nawe yibukije abanyarwanda ko abakinnyi ari bo ba mbere bifuza kujya mu matsinda kuko ari amarushanwa abafasha kwimurika bikabahesha isoko mpuzamahanga.

Ibi babivugiye mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru mbere yo gucakirana na Al Hilal Benghazi yo muri Libya mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri muri CAF Comfederation Cup uzabera i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kayonza: Umugabo arahigiswa uruhindu nyuma yo gusagwa n’irari maze afata kungufu umugore w’abandi birangira amukomerekeje amugira intere

Umukobwa yatewe inda n’umuntu wo mu muryango w’iwabo! Umunyamakuru Scovia byose abishyize hanze avuga impamvu Titi Brown akomeje kuryozwa icyaha bivugwa ko atakoze