in

Intare zabaye Intare imbere ya Rayon Sports nyuma yo kumenyeshwa igihe umukino uzabera

Ikipe ya Rayon Sports n’Intare FC nyuma yo kumenyeshwa igihe umukino uzabera ikipe y’Intare FC ntabwo kugeza ubu yumva ko umukino uzaba.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko umukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro uzahuza ikipe ya Rayon Sports n’Intare FC uzaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 28 werurwe 2023.

Uyu mukino ugiye kuba nyuma yo kuvuga ibintu byinshi hari nko kuba umukino warasubitswe ikipe ya Rayon Sports ikikura mu irushanwa ariko ikongera ikagaruka ndetse Intare FC ikandikira FERWAFA iyisaba ko batera mpaga ikipe ya Rayon Sports ariko bikaza guterwa utwatsi umukino ukaba ugiye kuba.

Intare FC nyuma yo kumenye iki cyemezo FERWAFA yafashe nayo ubwayo ntabwo iremera ko uyu mukino izawukina nkuko bitangazwa n’umunyamabanga wayo Hagengimana Philbert.

Mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko ubuyobozi bw’Intare FC bugiye kwicara bukareba icyo bwakora mu rwego rwo gutanga umuganda wabo mu guca akajagari ko gufata ibyemezo bishingiye ku marangamutima cyangwa gutonesha ngo kuko ibyo bitesha agaciro irushanwa bubaha.

Ibi yabitangaje nyuma yo kubona ibaruwa boherejwe na FERWAFA ibamenyesha ko umukino wo kwishyura uzabera kuri Sitade ya Bugesera ku isaha ya saa cyenda z’amanwa kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uziko twese turwaye! Dore ibimenyetso by’ihungabana utatekerezaga 

Guca umugore we inyuma byamubyariye umugisha buri mugabo yakwifuza (AMAFOTO)