in

Guca umugore we inyuma byamubyariye umugisha buri mugabo yakwifuza (AMAFOTO)

Muri Leta Zunze Ubumwe za America ,umugore witwa Tehmeena Quintana yahisemo gushakira umugabo we umugore wa kabiri mu rwego rwo kugirango bagumane ntibatandukane nyuma yo kumenya ko amaze igihe amuca inyuma.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Post ivuga ko ,uyu mugore utuye muri Leta ya New York yari amaranye imyaka 5 n’umugabo we witwa Bryant Quintana ,icyakora ngo vuba aza kumenya ko umugabo we mu myaka 3 ishize yatangiye kujya muca inyuma ,ahitamo kumuzanira undi mugore basa mu rwego rwo kumuturisha akaguma hamwe ntazongere kumuca inyuma.

Mu kiganiro kitwa “love don’t judge”  uyu mugore yagiranye na televiziyo yo kuri murandasi , yagize ati:“numva ko iyo urikumwe n’umugabo uba ugomba gukora igishoboka cyose kugirango bigende neza , rero Bryant mushaka ubuzima bwe bwose busigaye ,, icyo azashaka cyose ,ikizamushimisha cyose nzakimuha”

Kugeza kuri ubu, uyu mugore akaba yarazaniye umugabo we undi mugore ukomoka mu gihugu cya Australia  witwa Kyran Johnson basa neza ,kuburyo ubabonye abanza gutekereza ko ari impanga ,ibi ngo akaba yarabikoreye ko umugabo we akunda uko asa ,ndetse ngo bikaba bizatuma ibitekerezo by’umugabo we biguma mu rugo rwabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intare zabaye Intare imbere ya Rayon Sports nyuma yo kumenyeshwa igihe umukino uzabera

Ndashima Imana ko naretse uburaya! Nyuma yo kubyara abazungu babiri yashimye Imana ko yaretse uburaya