Ikipe y’Intare FC yasabwe ikintu gikomeye yakanga kugikora igahita iterwa mpaga ikipe ya Rayon Sports igahita ikomeza.
Hashize igihe ikirego cy’Intare n’ikipe ya Rayon Sports ari cyo kigarukwaho cyane hano mu Rwanda nyuma y’amakosa FERWAFA yakoze agatuma ikipe ya Rayon Sports yikura mu gikombe cy’Amahoro ariko hadaciyeho umunsi umwe igahita yongera kwandika yemera kugaruka.
Ntabwo ikipe y’Intare FC iyobowe na Katibito Byabuze yigeze ibyumva nyuma yaho yabonye ikipe ya Rayon Sports yanditse igaruka mu gikombe cy’amahoro. Ubuyobozi bw’Intare FC bwahise butangira kwandikira FERWAFA busaba ko Rayon Sports yaterwa mpaga ngo kuko ntaho byabaye ngo ikipe ive mu gikombe yongere igaruke.
Ibi byateje ikibazo gikomeye kugeza aho umukino usubitswe incuro zirenga 2, ariko FERWAFA yaje gutumizaho impande zombi ngo baganire kuri iki kibazo bigakomeza kugenda byanga. Ku munsi w’ejo hashize nibwo habaye inama yanyuma yiga kuri iki kibazo bikaza kurangira impande zombi zibwiwe gutaha umwanzuro bakaza kuwumenyeshwa kuri uyu wa kabiri.
Amakuru YEGOB twamenye ni uko ubuyobozi bw’akanama k’ubujurire ka FERWAFA karabwira ubuyobozi bw’Intare FC ko bagomba gukina uyu mukino n’ikipe ya Rayon Sports, Intare zitabyemera zigahita ziterwa mpaga byihuse ikipe ya Rayon Sports igahita ikomeza.
Kuri uyu wa gatatu nibwo igikombe cy’Amahoro kirakomeza hakinwa imikino ya 1/4 cy’iki gikombe nubwo ikipe ya Police FC itaramenya ikipe bizakina hagati y’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’Intare FC.