in

Intare ebyiri mu murwa! Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho utoza Rayon Sports agiye gukorana mu matama n’umunya-Serbia, Darko Nović nawe utoroshye

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ yageze mu Rwanda aho yakiranwe ibyishimo na bamwe mu bafana b’iyi kipe.

Bamusanganiye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, avuga ko intego afite ari ukubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe.

Uyu mutoza aje guhangana n’umutoza ikipe ya APR FC itozwa n’umunya-Serbia, Darko Nović dore ko ubwo ahereka iyi kipe ya APR FC itigeze itsinda Rayon Sports uko yiboneye.

Aya makipe yombi azacakirana ku munsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda igiye gutangira mu minsi irimbera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bari bageze mu nzira bataha! Umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Morocco na Argentina usize inkuru i musozi

“Mitima Isaac twamwandikiye ibaruwa imusaba ibisobanuro” Uwayezu Jean Fidèle yasabye ibisobanuro Mitima Issac ukomeje gucunaguza Rayon Sports