in

Intanga ze ntizisanzwe: Umunyarwenya Nick Cannon yatangaje amakuru ku ntanga ze zifite ubushobozi bwo gutera inda umugore waboneje urubyaro

Umurwenya akaba n’umukinnyi wa filime byahiriye ndetse ukunzwe cyane uzwi ku izina rya Nick Cannon umaze kubyara abana bagera kuri 12 yahishuye ibanga rikomeye ku ntanga ze.

Nick Cannon amaze kubyara abana bagera kuri 12 ku bagore batandatu batandukanye yavuze amakuru akomeye ku ntanga ze zifite ubushobozi bwo gutera inda umugore waboneje urubyaro ibi yabivuze mu kiganiro kinyura kuri murandasi  ya Howiel mandel yitwa ‘ Does Stuff’.

Mu magambo ye yagize ati:” Singiye kwirarira ngo mbeshye ubanza intanga zange ari ikindi kintu ntazi! Nagerageje uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro ariko abagore bagakomeza gusama”.

Nick Cannon benshi basigaye bita ( Father Abraham) kubera ko na we amaze kubyara abana benshi kandi ku bagore batandukanye bikaba byenda guhura neza nibya Abarahamu wo muri Bibiliya uzwiho gutunga abagore benshi ndetse n’abana benshi cyane.

Nick Cannon amaze iminsi avuze ko abantu bazaba bari mu gihugu cya Amerika mu myaka irimbere bazaba bamukomokaho kubera ko yizera adashikanya ko abana be nabo bazabyara abana benshi nk’uko na we yabikoze.

Gusa nubwo uyu munyarwenya Nick Cannon amaze kubyara abana bagera kuri 12 ku bagore batandatu bose batandukanye ngo abana bariho ni 11 kuko umwe yitabye Imana mu mwaka 2022.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie yajyanye n’inkumi ebyiri z’ikimero ziri mu batunze agatubutse mu gihugu -AMAFOTO

Munyakazi Sadate uri mu rugendo rutagatifu I Maka yasabiye Rayon Sport ikintu gikomeye ku Mana