Mu ikipe ya Paris Saint-Germain intambara yamaze kurota, umwuka ni mubi cyane hagati ya Lionel Messi ndetse na Kylian Mbappe.
Ibi byose bikaba bije bikurikira amakuru amaze iminsi ariho y’uko Neymar ashobora kuva muri uyu kipe, gusa bano basitari bose bakaba batabivugaho rumwe.
Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye ni uko aba abagabo bombi batavuga rumwe, Messi akaba ashinza Kylian Mbappé guhatiriza Neymar gushoka muri iyi kipe.
Nkuko bigaragara ni uko Messi, ari ku ruhande rw’umukinnyi bakinanye ndetse no mu ikipe ya FC Barcelona, banakonoka ku mugabane wa Amerika Y’Epfo, aho ashimangirango imyitwarire itaragiye ivugwaho rumwe yamuranze, yiteguye kuyihindura.
Nyuma yuko Perezida w’iyi kipe Nasser El-Khelaifi, yanze kugira icyo avuga ku hazaza ha Neymar, nibwo hatangiye kuzamuka amakuru yerekeza Neymar mu ikipe ya Chelsea, Manchester United, Manchester City ndetse na Arsenal.