in

Intambara ikomeye muri Kiyovu Sports yatumye umwe mu bayobozi b’iyi kipe asezera ku nshingano zo gukomeza kuyiyobora

Intambara ikomeye muri Kiyovu Sports yatumye umwe mu bayobozi b’iyi kipe asezera ku nshingano zo gukomeza kuyiyobora

Ikipe ya Kiyovu Sports yari imaze iminsi ikora ibintu byayo mu buryo bw’ibanga, hatangiye kuvugwamo umwuka mubi ndetse umwe mu bayobozi ashobora gusezera.

Mu minsi ishize nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yatoye bamwe mu bayobozi bagomba gufatanya na Mvukiyehe Juvenal barimo Perezida w’umuryango wa Kiyovu Sports ari we Ndorimana jean Francois Regis ariko kugeza ubu bisa nkaho uyu mugabo agiye gusezera nyuma yo gutumvikana hagati yaba bayobozi bombi.

Uko byagenze ku munsi w’ejo hashize aba bayobozi bagaragaye barimo kuganira ariko mu mwanya bari bamaze baganira Ndorimana jean Francois Regis yaje kugaragaza amarangamutima ye avugira hejuru cyane atangira gutongana na Mvukiyehe Juvenal bisa nkaho hari ibyo batumvikanye ndetse ahita afata umwanzuro wo gusezera ku nshingano yari afite ariko ntabwo ikipe irabishyira ahagaragara ngo tumenye niba yagiye Koko.

Bivugwa ko Mvukiyehe Juvenal hari ibyo arimo gukora mu ikipe ya Kiyovu Sports ntagire undi muyobozi bakorana abibwira bisa nkaho ikipe yayigize iye, ibi rero nibyo bikomeje gutuma abayovu kwakira ko Juvenal asa nkuwegukanye Kiyovu Sports byabananiye bikaba bikomeje gutera umwuka mubi muri iyi kipe.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yakinanye na Joachim Ojera none bazajye bahura ikipe zabo zihanganye! Ikipe y’i Nyarugenge yaguze rutahizamu mu kipe Ojera yaturutsemo

APR FC bagiye kuyitegurira i Burayi! Ikipe izahura na APR FC muri CAF Champions League yagiye gutegurira uyu mukino i Burayi – AMAFOTO