in ,

Intambara idasanzwe yongeye kubyuka hagati y’umutoza Antonio Conte ndetse na Jurgen Klopp(iyumvire)

Urugamba rukomeye rwongeye kubyuka hagati y’umutoza w’ikipe ya Liverpool Jurgen Klopp ndetse na mugenzi we w’ikipe ya Chelsea Antonio Conte nyuma yuko aba bagabo bombi bakomeje gushakisha uko bakubaka amakipe yabo kugirango bazabashe guhatana ku mugabane w’iburayi.

Germany U21 Welcome Home Celebration - 2017 UEFA Under 21 European Championship Poland

Umukinnyi watumye aba bagabo bombi bongera kurebana ay’ingwe n’umukinnyi w’ikipe ya 1899 Hoffenheim w’imyaka 22 gusa umudage Jeremy Toljan. Nyuma yuko aba bagabo bombi bagaragaje ko bashaka gukomeza ubwugarizi bwabo inkundura ikomeye yatangiye kugirango barebe uko bagura uyu musore w’impano idasanzwe mu makipe batoza. Ikipe ya Hoffenheim ikaba yaravuze ko izatanga uyu mukinnyi wayo ku ikipe izazana Miliyoni 40 z’amayero mu gihe ikipe ya Liverpool na Chelsea byavuze ko bitazarenza Miliyoni 30 gusa nkuko tubikesha ikinyamakuru The times. Tukaba dutegereje kureba uko uru rugamba ruzarangira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy yashyize hanze ifoto ye arimo kurira yibazwaho na benshi (yirebe hano)

Agahinda ka Arsene Wenger n’ikipe ya Arsenal gakomeje kwiyongera umusubirizo