in ,

Agahinda ka Arsene Wenger n’ikipe ya Arsenal gakomeje kwiyongera umusubirizo

Umutoza Arsene Wenger akomeje kugaragaza intege nke cyane nyuma yuko byagaragaye ko uyu musaza ibyerekeye n’imvururu zabakinnyi bagomba kwinjira cyangwa gusohoka muri Arsenal byabaye nkibimunanira neza, kuko ibikorwa bye muri iyi minsi kubyerekeye abakinnyi be b’inkingi za mwamba biri gushyira benshi mu bakunzi mu rujijo rukomeye.FBL-ENG-PR-ARSENAL-SUNDERLAND

Arsene Wenger yatangaje ubwe ko atazemerako umukinnyi we w’umunya Chili Alexis Sanchez yerekeza mu ikipe y’abakeba yo mubwongereza hubwo wenda azamurekura mu gihe cyo uyu mukinnyi yaba yabonye ikipe hanze ya Champiyona y’ubwongereza ndetse no mu minsi iherutse ikipe ya PSG yari yagaragaje ubushake bukomeye kugirango ibe yakwegukana uyu mugabo ariko amakuru atugeraho ava ku kinyamakuru Le Parisien aravuga ko mugihe I dosiye ya Neymar muri PSG yajemo ibibazo byuko ikipe ya Fc Barcelona idashobora kumurekura mu gihe yaba yaguze Coutinho, ikipe ya PSG yahise ishyira imbaraga zayo zose muri Dosiye ya Neymar mugihe n’ikipe ya Manchester Cit nayo yahise ishyira imbaraga zayo mukureba uko yahitsa ica mu rihumye PSG ikigurira Sanchez wamaze ndetse no kumvikana n’umutoza Pep Guardiola wamutoje mu ikipe ya Fc Barcelona. Mu gihe ikipe ya Manchester City yaba iguze Alexis Sanchez, ibyifuzo bya Arsene Wenger byaba bisubijwe hasi kuko yaba atanze umukinnyi yagenderagaho mu ikipe y’abakeba.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Intambara idasanzwe yongeye kubyuka hagati y’umutoza Antonio Conte ndetse na Jurgen Klopp(iyumvire)

Isomere ikimenyetso simusiga cyahishuwe cyerekana ko Neymar bidasubirwaho agiye kuva muri FC Barcelone