Nyuma y’amezi atari make havugwa ko Georgina Rodriguez na Dolores Aveiro,bombi bafite agaciro katagereranywa mu buzima bwa Cristiano Ronaldo,ubu noneho byemejwe ko ibintu bitoroshye ko ndetse bishobora kurangira ahisemo umwe gusa.
Nk’uko ikinyamakuru People kibyemeza neza,Cristiano Ronado yabanje gushaka ko umwana ategereje kuri Georgina Rodriguez yazitwa “Dolores” nk’uko nyina yitwa ariko nyuma aza guhindur kuko uyu mukunzi we atabishakaga yemera ko umwana wabo yazitwa “Georgina” nk’uyu mukunzi we.Ibintu byahereye aho uyu mukobwa atumvikana na nyina ubyara CR7 kuko ahanini yaketse ko aje kumusimbura mu mutima w’umwana we kubera uko yamwuvishije ukuntu umwana wabo atazitwa nka nyirakuru n’ikimenyimenyi nta foto irimo Georgina mama wa Ronaldo ajya ashyira kuri Instagram kandi nta n’ifoto ya mama wa Ronaldo Georgina ajya ahashyira.
CR7 si ubwa mbere ashwanye n’umukobwa bakundana igihe abonye ko atubaha cyangwa adafata neza nyina umubyara,ubwo byabaga kuri Irina Shayk bashwanye kubera yajyaga abwir Ronaldo ko atiyumvamo nyina umubyara,ariko ku rundi ruhande Ronaldo akunda Georgina nk’uko atigeze akunda ukundi aho bagaragaranye inshuro nyinshi kurusha uko yagaragaranye na Irina Shayk,ikirenze kuri ibyo byose yemera kumutera inda kandi abandi bana be bose uko ri 3 bavutse ku bagore bemeye kwakira intanga ze ngo bamubyarire (Surrogate Mother)