in

INSEKO zabo ntizigira uko zisa|Abasitarikazi Nyarwanda 10 baseka neza cyane kurusha abandi

Ubundi inseko ni kimwe mu bintu usanga byongerera abantu ubwiza ariko byumwihariko abagore. Mu Rwanda hari abasitarikazi batandukanye abzwiho kugira inseko iteye amabengeza. Ibi kandi bituma byongera uburaga bwabo ndetse bigatuma ibigo bitandukanye bibaha akazi ngo bibyamamarize.

Uyu munsi reka tugaruke ku rutonde rw’Abasitari 10 baseka neza kurusha abandi hano mu Rwanda.

10. Aissa Cyiza

Aissa Cyiza ni umunyamakuru wa Royal F ku geza ubu ariko akaba anakora ikiganiro kita “Ishya” kinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda ri kumwe n’abagenzi be. Uyu mukobwa ufite n’umwana aunzwe na benshi kubera inseko ye idasanzwe. Ibi kandi ashibora kuba abyiyiziho kuko ni gake wabona ifoto ye atari guseka cyangwa se ngo amare akanya atamwenyuye.

9. Miss Kundwa Doriane

Uyu ni nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015. Nubwo afite ubwiza bw’ihariye nka nyampinga kuko ari muri bamwe muri banyampinga bakunzwe n’abenshi, inseko ye iri mubituma akomeza kuba umukobwa ukunzwe cyane kandi akagira ubwiza buri wese cyane cyane abasore badakomeza gukuraho ijisho.

8. Antoinette Niyongira

Uyu mudamu benshi bamukunze guhera kera kubera ijwi rye mu biganiro yagiye akora kuma radiyo agiye atandukanye, kugeza ubu Antoinette Niyongira akaba ari gukorera Radiyo ya Kiss Fm. Uyu mudamu ni umwe mu banyamakurukazi beza kandi inseko ye ikaba ibigiramo uruhare.

7. Butera Knolwess

Bensh bamwita umwamikazi w’umuziki nyarwanda ahanini kubera ubuhanga bwe mu muziki gusa hari umubare munini ukunda uyu muhanzi kubera ubwiza bwe. Ibi bikaba byaranamufashije ubwo yatangiraga umuziki kuko benshi ntibitaye kubyo aririmba ahubwo bahugiye ku bwiza bwe bakomeza kumufana kugeza na nubu. Uyu mudamu w’abana babiri ni umwe mu bafite inseko itari mbi habe na gato.

6. Mutoni Assia

Amenyerewe cyane nk’umukinnyikazi wa Filime hano mu rwanda ndese niba ujya ureba Filime ya Seburikoko ujya ubona uyu mukobwa. Uyu mukobwa nawe inseko ye ye arayizera kuko bagutumye ifto ye atasetse ubanza byagorana kuyibona. Benshi mubakurikirana ibyo akora cyane cyane igitsinagabo, inseko ye ntawashidikanya ko iri muri bimwe bituma bamurambaho.

5. Miss Keza Joannah

Uyu yitabiriye Miss Rwanda mu mwaka wa 2015 maze yegukana ikamba rya Nyampinga w’umuco. Nyuma yaho yaje kujya mu mwuga w’itangazamakuru aho akorera Radiyo ya Kiss Fm. Uyu mukobwa uherutse kurushinga n’umusore yihebeye ni umwe mubafite inseko nziza ndetse bigatuma ubwiza bwe burushaho kugaragara.

4. Shaddyboo

Ni ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba Mama w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh, umugabo utunganya amashusho y’indirimbo hano mu Rwanda. Shaddyboo uretse kuba ari mwiza muri rusange ariko inseko ye nayo ishitura benshi umu bamureba.

3. Tracy Agasaro

Uyu ni umunyamakuru wa Televiziyo yu Rwanda ishami ryayo rya KC2. Uyu mukobwa uherutse gukora ubukwe mu minsi ishije ni umwe mu bagore batakwihanganira kubaho badaseka. Benshi bakaba bakunda uburyo aseka nta mbereka.

2. Miss Nishimwe Naomie

Uyu ni Miss Rwanda 2020, akaba yarigaruriye imitima y’abanyarwanda na mbere yuko ajya muri iri rushanwa bitewe n’ubwiza bwe. Kwitabira iri rushanwa byatumye abantu berura baramufana karahava bituma yegukana ikamba benshi baranyurwa. Uyu mukobwa inseko ye itagira uko isa niyo imuranga.

1. Miss Pamella Uwicyeza

Uyu ni umukobwa wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Miss Rwanda 2019 nubwo atabashije kwegukana ikamba na rimwe gusa yakomeje gukurikiranwa n’abenshi kubera ubwiza bwe. Mu bakomeje kumurebera hafi harimo n’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda ariwe The Ben waje gukorera imbere birangira aba bombi batangiye gukundana. Uyu mukobwa kugeza ubu akaba ari fiancee wa The Ben. Ubwiza bwe burangajwe imbere n’inseko y’agatangaza byabashije kwemeza umuhanzi The Ben nyuma y’imyaka myinshi benshi bibaza ku mukunzi we, ntago twashidikanyako aza imbere mu bakobwa bafite inseko nziza.

Wose ubona arinde uhiga abandi mu bakobwa bazwi hano mu Rwanda bafite inseko ikurura benshi?

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

VIDEO: Ababyeyi bumiwe babonye abana bato babyina nk’abantu bakuru

Umudamu wa Ronaldo mu mafoto y’uruhehemure bitegura umwana.