Abahanga baravuga ngo ikitabaho ni ikitazwi! Nibyo koko ibi byatangiye kugaragara ko ikitabaho ari ikitazwi, ubu mu gihugu cya Sweden bamaze kwemeza ko imibonano mpuza bitsina ari imikino nk’indi.
Guhera taliki ya 8 kamena muri iki gihugu cya Sweden giherereye ku mugabane w’iburayi hazatangizwa amarushanwa mpuza mahanga yo gutera akabariro yiswe European Sex Championship.
Ndetse ngo nkuko indi mikino yose ibanzirizwa n’imyitozo uyu mukino naho ugomba kuzabanzirizwa n’imyitozo ku bakinnyi bazakina.
Nyuma y’imyiteguro abakinnyi bazajya bajya mu kibuga cyabugenewe ndetse habe hari abashinzwe gutanga amanona, buri kupure imwe izajya ihabwa iminota 45.
Umuyobozi wa Swedish Federation of Sex yavuze ko impamvu bateguye iri rushanwa, ari kugirango berekane ko imibonano mpuza bitsina ari umukino nk’indi ndetse ko bifuza kuwugira umukino mpuza mahanga ku buryo uzajya ukinwa n’abaturutse imande zose z’isi, kandi abatsinze bagahembwa nk’uko muyindi mikino bahembwa.
Amakuru ahari aravuga ko abantu 20 baturutse hirya no hino aribo bamaze kwiyandikisha.
Amafoto yakoreshejwe muri iyi nkuru yakozwe mu buryo bwa A&I