in

Inkuru y’urukundo rudasanzwe rw’iyi couple yatangiye gukundana umwe ataruzuza imyaka y’ubukure

Bajya bavuga ngo urukundo ruruta byose, ibi nibyo byabaye kuri iyi couple ya Mugisha na Mukunzi bakundanye umwe akiri na muto cyane.Wumvise inkuru ya Mukunzi Raj Jules na Mugisha Nicky bamaze imyaka ine bakundana kugeza ubwo rushibutsemo inzu y’imideli bahuriyemo, uhita wumva uburemere bwarwo.

Mukunzi Raj Jules avuga ko we n’umukunzi we Mugisha Nicky bamenyanye ubwo uyu mukobwa yari afite imyaka 16 mu gihe uyu musore yari afite imyaka 20 y’amavuko. Uyu musore ngo yari asanzwe aziranye na mukuru w’uyu mukobwa wari ukiri muto ku buryo byamworoheraga kujya kumusura nta nkomyi.

Ati “Mubona nabonye ari umwari mwiza ufite inseko nziza, ureba neza, uteye neza, ufite ikinyabupfura niyemeza kuzajya njya kumureba kenshi. Gusa, kubera ikinyuranyo cy’imyaka namurushaga akiri n’umwana naje kumusaba ko dukundana arabyanga avuga ko akiri muto gusa kubera igikuriro nabonaga ari mukuru. Narakomeje ndahatiriza ambwira ko tuzakundana afite imyaka 18, agize 17 byaje gucamo dutangira gukundana. Icyo gihe hari mu 2017.”

Mukunzi avuga ko batangira gukundana babigize ibanga kugeza mu 2018 aho batangiye kujya babishyira ku mugaragaro kugeza mu 2019 aho bahisemo kubimenyesha ababyeyi nabo babiha umugisha.

Tariki ya 7 Ugushyingo 2020 Mukunzi Raj yatunguye Mugisha Nicky amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera. Mu minsi iri imbere baritegura kuzarushinga.

Mukunzi Raj yemeza ko yifuza ko urukundo rwabo ruzubaka amateka adasanzwe.

Kuri ubu batangije inzu ihanga imideli y’imyambaro yabo bise “NIRA” iri mu busobanuro bw’amazina yabo “NI” bivuga “Nicky” izina ry’umukobwa na “RA” yakomotse ku izina “Raj” bashaka ko imenyekana mu buryo bukomeye.

Mukunzi ati “Nabyo ni kimwe mu bintu twifuza ko urukundo rwacu ruzibukirwaho. Abana bacu bajya bareba imyambaro n’ibindi bikorwa byacu bizaba bishamikiye kuri brand bikababera urugero mu rukundo rwabo. Turifuza ko urukundo rwacu ruzamenyekana binyuze mu byo tuzajya dukora birimo imyambaro, amasakoshi n’ibindi.”

Mu byifuzo byabo bavuga ko batekereza ko iyi ’brand’ yazaba muri zimwe mu zikomeye mu Rwanda no hanze mu gihe kiri imbere.

 

Src:igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Waba wifuza kuba muremure? Dore amafunguro yabigufashamo.

《Umugabo w’inshuti yanjye magara arantereta akampatira kuryamana na we,ese mwemerere?》Aragisha inama.