in

NdabikunzeNdabikunze

Inkuru y’urukundo rudasanzwe Muteteri yakunze umusore utagira amaguru||ibyabo bikomeje kwandika amateka.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku rukundo rwa Nzayisenga Jean de Dieu ufite ubumuga bwo kutagira amaguru na Muteteri Borah rwavugishije benshi barimo abo mu muryango we, ishuti zabo, abakurikirana imbuga nkoranyambaga, kugeza bakoze ubukwe ubu bakaba bamaze amezi 3 barushinze.

Ikiganiro bombi bagiranye na ISIMBI TV yabasuye cyakunzwe na benshi, ni nacyo tugiye kwifashisha maze tugaruke ku rukundo rwabo kugeza barushinze. Muri iki kiganiro Muteteri hari aho yavuze ukuntu umugabo we ufite ubumuga bwo kutagira amaguru, ari ikibasumba kandi amuha ibyishimo by’igisagirane. Yagize ati”Kuba anshimisha, kuba ankunda kuba afite ikibazo cy’amaguru ntabwo bimubuza kumpa umunezero nkeneye, ntabwo bimubuza kunshimisha mbese kuba hari ikibazo cyabaye cyo kuba yabura ingingo ariko afite ubushobozi afite urukundo, afite umutima mwiza”.

Yakomeje agira ati” Amaguru ntabwo ariyo muntu ahubwo umuntu ni umutima we , kandi kuba ari na muzima ndabishimira Imana kuba atekereza neza akantekerereza neza agatakereza ibimukwiriye, agatekereza ibinshimisha nicyo kintu cya mbere nabanje kuba namushimira”.

Muteteri kandi yavuze ko nawe ari ikinege akaba ari n’imfubyi! Ngo yarezwe na nyirakuru nyuma aza kwitaba imana mu 2019 atarabona umukwe we. Ngo yahoraga amwifuriza kuzagira urugo rwiza kandi Muteteri ngo yararubonye.

Yabajijwe uko byamugendekeye abwiye abo mu muryango ko afite fiyance [Jado] mu kubisubiza yagize ati” Rero njyewe nkimara kuba nakwerekena fiyanse, nkamwerekana nk’umuntu dufitanye gahunda yo kuba twabana ntabwo mu rugo babashije kuba babyakira neza nyine ngo bahite babyiyumvisha, ariko uko iminsi yagiye ihita nagiye mbibumvisha”.

Yakomeje avuga ko bageze igihe Jado bakamwemera nk’umukwe, ariko nyuma iki kibazo ngo cyo kutemera kwakira uyu mugabo cyaje kugera ku rungano rwe! Abisobanura yagize ati: “Ku rungano byo byaje kuba ibindi bindi”.

Jado yabajijwe uko yaje kurambagiza uyu mukobwa maze abisobanura muri ubu buryo ati: “Ukuntu byagenze Borah bwa mbere twahuriye muri competition yari yabereye i Muhanga, icyo gihe nanjye narayitabiriye bashakaga abantu baririmba nanjye nyine njyenda nk’umuntu uririmba Gospel!”.

Yararirimbye nyuma yaho ngo avuye ku rubyiniro abari kumwe na Borah nawe wari waje guhangana mu kubyina gakondo, baramubwira bati Imana izagufashe mbese bamwifuriza gutera imbere. Cyakora ngo Borah yageze aho ashaka kumubaza ibibazo bijyanye n’uko yavunitse arabimusobanurira nyuma yaho ngo Jado amwaka nimero arayitahana.

Yageze aho ngo hashize nk’icyumweru ashaka kumuhamagara ngo agira ubwoba, ariko arihangana aramuhamagara baraganira bakajya bavugana kenshi hashira nk’amezi 5.

Rimwe ngo baraganiye ageze aho aratinyuka amubaza niba afite umukunzi maze Borah amubwira ko amufite, nyamukobwa nawe aramubaza Jado we avuga ko ntawe afite. Kuva icyo gihe ngo bakomeje kujya baganira maze uyu mukobwa rimwe na rimwe akamuganiza ku mukunzi we akamubwira ibitagenda neza, Jado we akamukomeza akamubwira ko agomba gukunda Imana kuko ariyo byose, akirinda kumubwira ko amukunda kuko yari yaramubwiye ko afite umukunzi.

Kera kabaye ngo Borah yageze aho abwira Jado ko yatandukanye n’umukunzi we, maze Jado yicinya icyara atangira kubwira uyu mukobwa ko afite ikibazo kandi ashaka kukimuganiza, kuko yabonye ariwe wagiye umuba hafi.

Ageze kuri iyi ngingo Borah yahise avuga aho bahuriye ku munsi nyiri zina ati”Twahuriye hano karama hari ahantu twari twicaye yaje yambaye insimbura ngingo afite n’imbago”.

Yakomeje agira ati” Nyuma yaje kunsaba urukundo turagenda turicara arambwira ngo arankunda, nabaye nyine nk’umuntu umeze nk’aho ijuru riguye ku muntu ariko ubwo uri kumva nyine n’amasaha yo kujya gusenga yarageze, ndamubwira nti ntacyo tuzabivugaho nyuma reka dutahe!”. Jado yakomereje aho yari ageze ati”Yanze kunsubiza ndatekereza ndavuga nti buriya yabipinze ibyo namubwiye, buriya yanze guhita ansubiriza mu maso yanjye kubera ukuntu yabonye meze [Afite ubumuga]”.

Borah ngo ntabwo yahise yemerera Jado, cyakora hashize ukwezi nibwo yabyemeye nk’uko yabisobanuye. Ati” Hashize ukwezi nibwo byaje kunzamo mbona ko bikwiriye, nanjye ndamuhamagara nk’uko nanjye yampamagaye, nanjye rero ndamwemerera aho twari twicaye ambwira ngo arankunda niho nanjye namusubirije”.

Jado yavuze ko Borah atari azi ko nta maguru afite wenda yakoze impanuka azakira kubera ko iteka yamubonaga yambaye insimbura ngingo, ariko ngo yageze aho aratinyuka amubwira ko nta maguru afite kugira ngo urukundo yamwemereye rutazaba imfabusa amuvumbuye nyuma. Yashimangiye ko Borah igihe yabaga yaje kumusura yahitaga yambara insimbura ngingo kugira uyu mukobwa atabona ko nta maguru afite. Igihe kimwe ngo Jado yafashe umwanzuro wo kumwiyereka, yamwanga akamwanga. Nabwo ngo bari bafitanye gahunda y’uko ari buze kumusura, maze arabanza yiragiza imana.

Aje Jado yakomeje asobanura uko byagenze ati”Babyara banjye baramwinjije bamuhereza karibu baramubwira bati ari muri salon, ati nonese ko ataje kundeba noneho? bati musange muri salon hari utuntu ari gukora, asanga ndiyicariye ambonye asa n’uwikanze [kubera ko nta nsimbura ngingo noneho yari yambaye] araza aranyitegereza mbona agize agahinda ararize!”.

Jado yageze aho avuga uko baje gupanga ubukwe nta mafaranga bafite ati”Dutangira kujya kwiyerekana nari mfite ibihumbi 100, ndamubwira nti ngiye kugerageza nanjye nkore iyo bwabaga amanywa n’ijoro, nshake ibiraka bampereza ibiraka byo kujya gukora mu matuwarete ndabikora, abampereza ibirika byo gukubura byanga byakunda ubukwe buzataha!”. Yakomeje avuga ko ibi yabyiyemeje kuko hari benshi bari baragiye bamuca intege bamubwira ko ntabukwe azakora, yiyemeza kwemeza abacantege ahereye ku nshuti ze zamubwiraga ko nibapanga ubukwe umukobwa azahita amuvaho!

Jado yashimishijwe n’uko ubukwe bwaje gutaha ati” Ubukwe bwacu bwagenze neza na ba bantu baravuga bati ntabwo ari Jado. Twamaze kwiyerekana mu ma famiye ziradushyigikira tubigeza no kuba pasiteri Imana ituma butaha”.

Mu gushimangira ko uyu mugore bamaranye amezi atatu babanye neza kandi yamubereye umugisha, Jado hari aho yagize ati”Ni marayika Imana yanzaniye kugira ngo aze ambe iruhande”.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa wafungishije Davis D yaciye amarenga y’urukundo n’umuhanzi ukomeye

Mukarujanga na wa muhanzi babyaranye bahishuye byinshi ku rukundo rwabo bitari bizwi||Rocky Kimomo yatanze passe