Christopher Maurice bamwe bita Breezy kandi wamenyekanye nka Chris Brown  yavukiye mu muryango ukenye i Virginia ngo ntabwo yigeze akunda kuririmba cyane ahubwo yahora yiyumvamo kuza umukinnyi ukomeye wa Basketball gusa agatakaza icyizere cyo kubigeraho kuko iwabo bari abakene.
Mu nkuru ikora ku mutima yashyizwe ku mbuga za internet ndetse igatangazwa n’ibinyamamkuru bitandukanye birimo MTO  ivuga ubuzima bwite bwa Chris ndetse  yumvikanisha byimazeyo uburyo yamenyekanye avuye mu bukene bwa ntahonikora.
Umugabo wari waracyuye nyina wa Chris Brown (Joyce Hawkins) yari umukene wakoraga wikoreraga akazi ko gutanga essence kuri station,umunsi umwe umwe mu bagendaga bashaka abana bafite impano y’umuziki yaje kuri iyo station maze amubaza niba atamubonera umwana ushoboye kuririmba muri urwo rusisiro,uwo musaza yashubije atajijinganya ko ahari kandi ari umuhungu we .
Uyu washakaga umwana ufite impano ntawundi ni Tina Davis ari nawe waje kumubera manager,lngo nyuma yuko uwo washakaga umwana ufite impano yereswe video igaragaza Chris Brown aririmba maze arabishima ,hashize icyumweru kimwe gusa Chris Brown yavuye iwabo maze yerekera New York aho Tina yari yamurihiye ishuri ry’umuziki.
[Mu gihe Chris yarakiri muto byagiye bivugwa ko Tina Davis na Chris Brown bari mu rukundo]
Ubu aho Chris yavukiye haramenyekanye ,nyamara yahahoze akiri umwana muto ubwo umuryango we wari mu  butindi nyakujya, Se yagiye uvugwaho kumukubita akiri muto ndetse akikoma nyina kuko ngo atamuvugiraga ,ibi ngo ni nabyo byabaye inkomoko y’urukundo rugerwa ku mashyi agirira nyina ndetse n’umujinya aranganwa.
Chris Brown ntabwo yumvikana na nyina cyane ndetse ngo rimwe na rimwe bajya bashyamirana bigashyira kera gusa ngo kuri ubu yamurihiye ibyangombwa byose byo kumwitaho.
Ubwo Chris yari afungiwe gukubita Rihanna,nyina yabeshye Police ko umwana we yarangiye imirimo nsimbura gifungo yari yarahawe,ibi byatumye police imwikoma cyane ko byari byatahuwe ko ashaka kumukingira ikibaba,ahamya ibinyoma kandi akirengagiza uburemere bw’icyaha yari yakoze.
Kuri ubu Chris Brown aracyasubira aho yavukiye.Urungano rwose ruhatuye ngo siko rwishimira ku mubona ku ivuko kuko rugira ishyari ry’uko akize kandi rwo rubayeho biciriritse cyane.Brown abanya neza n’abavukanyi be ndetse ngo hari abo afasha kurihirira abana amashuli ahenze’