in

Inkuru y’inshamugongo yumvikanye mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko umwana w’imyaka 16 yagwiriwe n’ikirombe yagiye gucukura

Inkuru y’inshamugongo yumvikanye mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko umwana w’imyaka 16 yagwiriwe n’ikirombe yagiye gucukura.

Umwana w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rubavu yagwiriwe n’ikirombe ahita yitaba Imana nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06H00 a.m), bibera mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira, Umudugudu wa Gatebe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste yavuze ko uyu mwana hamwe na mugenzi we w’imyaka 14 bitwikiriye ijoro bajya gucukura itaka mu kirombe cyari cyarafunzwe.

Yavuze ko uwo w’imyaka 14 yabonye gitangiye kubagwira, avamo mbere ari na we waje gutabaza inzego z’umutekano.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

N’akataraza Davis D azakana! Umuhanzi Davis D yagaragaye ari kumwe n’umuramye Aline Gahongayire bombi bifotozanya mu buryo bukomeje kugarukwaho cyane – AMAFOTO

Gahunda yo guherekeza bwa nyuma wa muhanzi akaba n’umunyamakuru uherutse kwitaba Imana azize indwara