in

Inkuru y’inshamugongo yatashye mu mitima y’abakunzi ba ruhago nyuma yo kumva umufana wavuye iwabo agiye gufana yarangiza agapfa atari yinjira no muri sitade

Inkuru y’inshamugongo yatashye mu mitima y’abakunzi ba ruhago nyuma yo kumva umufana wavuye iwabo agiye gufana yarangiza agapfa atari yinjira no muri sitade.

Umufana umwe yitabye Imana, abagera kuri 40 barakomereka kubera umuvundo wavutse ubwo binjiraga muri Benjamin Mkapa Stadium.

Kuri iyo sitade haberega umukino wa nyuma ubanza wahuje USM Alger na Young Africans muri CAF Confederation Cup.

Umusore umwe uri mu myaka mito itatangajwe wari waje kwifanira ikipe ye, yaburiye ubuzima mu muvundo nk’uko Minisitiri w’Ubuzima, Ummy Mwalimu, yabitangaje ku rukuta rwe rwa Twitter.

Uyu musore yapfiriye mu mubyigano w’abafana bashakaga kujya kureba umukino wa Yanga yakira USM Alger wabaye ku Cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi 2023.

Uyu mukino waje kurangira Yanga itsindiwe mu rugo ibitego 2-1 na USM Alger. Bikaba biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade du 5 Juillet muri Algeria ku wa 3 Kamena 2023.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyaruguru: Abagabo barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo bishakiye, bakoze inama idasanzwe bituma nabo bakora ‘Akagoroba k’abagabo’ kugira ngo barebe uko nabo bakirwanaho

Uwakoye ageza iyo ashaka! Bienvenue Redemptus wahoze ari umunyamakuru kuri Televisiyo Rwanda yarongoye umukunzi we mu muhango wari unogeye ijisho