Muri iki gitondo nibwo hamenyekane amakuru y’inshamugongo mu ikipe ya Rayon Sports ko umuyobozi wa komite ngenzuzi muri iyi kipe yitabye Imana.
Uwamariya Joselyne Fanethe wari umuyobozi wa komite ngenzuzi muri Rayon Sports yitabye Imana mu ijoro ryakeye.
Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwa Instagram bemeje aya makuru aho bihanganishije umuryango ndetse n’akababaro kabo.
Rayon Sports yagize iti: “Umuryango wa Rayon Sports ubabajwe no kubamenyesha inkuru y’akababaro y’umuyobozi wa komite ngenzuzi (Uwamariya Joselyne Fanethe) witabye Imana mu ijoro ryakeye.
Twihanganishije umuryango we bwite, inshuti ze n’abo bakoranye mu mirimo itandukanye.”