in

Inkuru yashenguye imitima ya benshi: Musanze, umugore n’umugabo barwaniye hejuru y’umwana wabo baramugwira ahita apfa 

Inkuru yashenguye imitima ya benshi: Musanze, umugore n’umugabo barwaniye hejuru y’umwana wabo baramugwira ahita apfa.

Twizerimana Innocent wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yarwanye n’umugore we, bagwira uruhinja rwabo rw’amezi abiri biruviramo gupfa.

Ni amakuru yamenyekanye mu ma saa cyenda z’ijoro tariki 05 Werurwe 2023, aho umwe mu baturage yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uwo mwana yishwe n’uko abo babyeyi be bamugwiriye barwana, ubwo uwo mugabo yari atashye akererewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Eugene Munyaneza, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru yayamenye saa cyenda n’igice za nijoro atabajwe n’abaturage.

Yemeje ko urwo rugo rusanzwe rufitanye amakimbirane, ati “Twatabaye dusanga umwana yamaze gupfa, ntabwo bari kwemera ko bamugwiriye, bavuga ko umugabo yatashye akererewe akarwana n’umugore bamaze kwikiranura bajya kuryama, saa cyenda z’ijoro umugore arebye umwana asanga yapfuye.”

Arongera ati “Ni urugo rusanzwe rufitanye amakimbirane, uwo mwana w’umuhungu wabo wapfuye ni uruhinja rw’amezi abiri”.

Twizerimana Innocent yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Cyuve, mu gihe umugore we ari mu bitaro bya Ruhengeri kuko nawe yakubiswe n’umugabo, aho umurambo w’uwo mwana wajyanywe ngo ukorerwe ibizamini hamenyekane icyamwishe.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnumz igikorwa yakoze cyerekanye ko nta rwango ruri hagati ye na mugenzi we Alikiba

Real Madrid yongeye kwandagazwa na Real Betis yayihagamye 90 irashira