in

Diamond Platnumz igikorwa yakoze cyerekanye ko nta rwango ruri hagati ye na mugenzi we Alikiba

Nyuma y’igihe kirekire ibyamamare muri muzika ya Tanzania Diamond Platnumz na Alikiba bivugwa ko batumvikana, ariko Diamond we yagaragaje ko aryohewe n’indirimbo ya Alikiba yise “Asali”, cyangwa se “Ubuki” mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yagaragaje ko yishimiye iyi ndirimbo kandi agaragaza ko ariyo ari gukunda kumva muri iyi minsi. Asali ni imwe mu ndirimbo Alikiba aheruka gushyira hanze.

Ntabwo ari ubwa mbere Diamond Platnumz agaragaje ko ari umufana w’indirimbo za Alikiba, kuko yigeze kubivuga ku yindi ndirimbo y’uyu muhanzi yise ‘‘Hadhithi’’.

Ndetse kandi na Alikiba nawe yigeze kugaragaza ko yemera ibihangano bya mugenzi we, nawe avuga ko akunda indirimbo Diamond yakoranye na Omarion bise “African Beauty”.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mohamed Salah yanditse amateka mashya muri Liverpool

Inkuru yashenguye imitima ya benshi: Musanze, umugore n’umugabo barwaniye hejuru y’umwana wabo baramugwira ahita apfa