Ku munsi w’ejo hashize umuntu ushinzwe guparika neza imodoka zigiye guhagarara ahegereye urusengero rwa ADEPR ruherereye hafi y’isoko ry’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yagize ikibazo cyo kubura feri, imodoka yari atwaye igwa mu wundi muhanda w’ahazwi nko mu Gakinjiro.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’igice zo ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2022.
Iyi modoka yari itwawe n’uyu musekirite mbere y’uko ibura feri yagonze mu buryo bukomeye umugabo ufite ubumuga wari urimo gusabiriza mu muhanda uri rugururu yo mu gakinjiro ugana ku rusengero rwa ADEPR.
Ababonye iyi mpanuka batangaje ko iyo modoka itari itwawe n’uwari usanzwe ayitwara ahubwo yari irimo umusekirite ukunda gufasha abantu guhagarika imodoka neza ku muhanda unyura kuri uru rusengero rwa ADEPR rwo mu Karere ka Nyarugenge.
Umwe mubabibonye yagize ati “ Ni umusekirite wari uyitwaye, nari mpagaze aha mbona imodoka hano ruguru igonga umugabo ukunda kuba ari gusabiriza ari aha ikomeza muri uriya muhanda wo hasi”
Undi wabibonye nawe yavuze ko uwo mugabo iyi modoka yagonze yacitse amaguru.
Yagize ati “Uriya mugabo wasabirizaga yacitse amaguru n’umushoferi arakomereka cyane.”
Iyi mpanuka ikimara kuba inkomere zahise zijyanwa muburyo bwihuse mu Bitaro bya Kaminuza bya CHUK.