in

Inkuru y’akababaro : Umuhanzi CJ HARRIS witabiriye amarushanwa ya American Idol yitabye Imana

CJ Harris witabiriye amarushanwa ya American Idol , akabasha kugera muri ba 6 ba mbere mu mwaka wa 2016 yitabye Imana azize indwara y’umutima ku myaka 31 gusa.

Tmz dukesha iy’inkuru ivuga ko Cj Harris yafashwe n’umutima mu ijoro ryo ku cyumweru ubwo yari mu rugo aho yari asanzwe atuye mu mujyi wa Alabama  ,abo mu muryango we bakitabaza imbangukiragutabara ngo imugeze ku bitaro yitabweho ,icyakora ntibibashe gukunda kuko yahise ashiramo umwuka.

Cj Harris , ubwo yitabiraga amarushanwa ya American Idol ,yaririmbye indirimbo “Soulshine” ya  Allman Brothers Band ndetse ayiririmba neza ,kuburyo  Keith Urban wari ugize akana nkemurampaka yanyuzwe n’impano ya Harris akamubwira ko kuririmba atari ibyo ashakisha.

Nyuma yo gusezererwa mu marushanwa ya American Idol biturutse ku majwi macye yari yagize , Cj Harris yafatanije na  Darius Rucker  gutaramira muri The Grand Ole Opry,.

Cj Harris yitabye Imana ku myaka 31 gusa ,azize indwara y’umutima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amarira ni yose ku muhanzi Chriss Eazy wagize igihombo gikomeye cyane

Ntabwo aramenya ko atagifite imyaka 25 ! Umunyabigwi wa Manchester United yifatiye ku gahanga Cristiano Ronaldo