Umufaransakazi Lucile Randon wamenyekanye nka Sister André mu kibikira ubwo yajyaga mu gitabo cya Guinness Book of Records nk’umuntu wo mu bihugu bya Europe ukuze kurusha abandi yitabye Imana ku myaka 118.
Ikinyamakuru Bbc dukesha iy’inkuru kivuga ko Sister André yapfuye asinziriye mu rugo aho yari atuye i Toulon mu gihugu cy’Ubufaransa ,nkuko byemejwe n’umuvugizi w’urugo rwababikira aho sister Andre yari atuye ,bwana David Tavella.
Sister André yavutse mu mwaka 1904 avukira mu majyepfo y’igihugu cy’Ubufaransa ,avukira mu muryango waba porotesita (Protestant) nubwo nyuma yaje kujya muba katorika ari naho yabatirijwe ubwo yari afite imyaka 26 , ndetse intambara z’isi 2 zose zabaye areba.,
Sister André yinjiye mu bitabo bya Guinness Book of Records muri Mata umwaka ushize nyuma y’urupfu rw”umuyapanikazi Kane Tanaka, witabye Imana ku myaka 119 .
Sister André yigeze ku bwira ikinyamakuru AFP ko kimwe mu bintu byamunezezaga ari ugukora ,kuko ngo yarekeye gukora yumva acitse intege burundu ubwo yari afite imyaka 108 ,ikindi ngo cyamushimishaga kugeza kuri uyu wa kabiri ubwo yitabaga Imana kwari ukurya chocolate no kunywa wine.
Ikindi ni uko kugeza ubwo yitabaga Imana , Sister André yari afite ubumuga bwo kutabona ndetse asigaye agendera mu kagare kubwo gucika intege k’umubiri.