Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama,wo mu Karere ka Ngoma, Mapendo Gilbert, yakoze impanuka, igwamo umwana w’imyaka itandatu ndetse n’abandi icyenda barakomereka.
Abo bari abanyeshuri icyenda bo ku bigo bya GS Nyagasambu na E.M.L.R Christians School, n’umugenzi umwe, bagenderaga iruhande rw’umuhanda mu nzira y’abanyamaguru.
Uwitabye Imana yitwa Umukundwa Brenda Kell w’imyaka itandatu.
Abakomeretse ni Uwodukunda Daria w’imyaka 16 , Birahamye Pacifique w’imyaka 18, Iduhoze Ingabire Josianne w’imyaka 12, Cyubahiro Frank w’imyaka 7, Umukundwa Liliane w’imyaka 7, Gisubizo Frank w’imyaka 17, Iranzi Era w’imyaka 5, Niyomwungeri Prince w’imyaka 10 , na Nyiransabimana Denyse w’imyaka 18.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023, ibera mu Mudugudu wa Gasiza,Akagari ka Bisenga,Umurenge wa Rusororo,Akarere ka Gasabo.
Mapendo Gilbert, yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Toyota RAV4 RAC777E, yavaga i Kigali yerekeza i Rwamagana.
UMUSEKE wamenye amakuru ko yageze i Rusororo, mu gisate cy’umuhanda cy’iburyo bwe yagenderagamo ajya mu gisate cy’ibumoso bwe agonga abanyamaguru icyenda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye UMUSEKE ko impanuka yatewe n’ubusinzi bw’uwari utwaye ikinyabizia.