Mu minsi yashyize nibwo habaye guterana amagambo gukomeye hagati ya Mike Karangwa na M.Irene ,aho byavugwaga ko uyu Mike ari we wagize uruhare mu itandukana rye n’abahanzikazi Vestine& Dorcas yafashaga.Kuri ubu Mike Karangwa yamaze gutanga ikirego cye muri RIB.
Mike Karangwa umwe mu bantu bazwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda yashyizwe mu majwi n’umunyamakuru Irene Murindahabi (M.Irene) ubwo yavugaga ku itandukana rye na Vestina na Dorcas.Aho Mike Karangwa yashinjwa ubugambanyi na M.Irene.Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter na Samuel B Baker bugaragaza ko RIB yamaze kwakira ikirego cya Mike Karangwa amushinza gukwirakwiza ibihuha byamuviriyemo gusebywa ,guhohoterwa, guterwa ubwoba, ndetse akandagazwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Ubwo butumwa bugira buti”:Nyuma y’amakimbirane maremare hagati ya @mikekarangwa & @Mulindahabirene, @RIB_Rw yemeza ko yakiriye ikirego cya Karangwa gishinja Murindahabi gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga bikamuviramo guterwa ubwoba, guhohoterwa, gutukwa na rubanda no gutakarizwa ikizere”
🔴 𝗕𝗥𝗘𝗔𝗞𝗜𝗡𝗚■
After a long noisy dispute between @mikekarangwa & @Mulindahabirene, The @RIB_Rw confirms to have received a complaint from Karangwa accusing Murindahabi of spreading rumors on social media that resulted in threats, abuse, public ridicule & credibility.1/2 pic.twitter.com/E9oiQRCMmE
— Samuel Baker BYANSI (@SamuelBaker_B) July 20, 2021
Abantu benshi bagarutse kuri ubu butumwa ndetse baragazagaza ko ubanza ibintu bigiye gufata indi ntera nubwo bamwe bemezaga ko RIB izafasha M.Irene na Karangwa kwiyunga.