in

Inkuru nziza muri Rayon Sports: Ikipe ya Rayon Sports yaciye amarenga ko yamaze kwibikaho rutahizamu ubafatiye runini kugeza muri 2025 mu gihe yifunzwaga n’amakipe y’i Burayi

Ikipe ya Rayon Sports yaciye amarenga ko ishobora kuba yamaze gusinyisha rutahizamu uyifatiye runini wifuzwaga n’amakipe akomeye i Burayi.

Rutahizamu wa Rayon Sports Joackiam Ojera ukomoka muri Uganda, amahirwe menshi ni uko azakomeza gukinira iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru kugeza mu mwaka wa 2025.

Impamvu nyamukuru uyu mukinnyi ashobora kuguma muri Rayon Sports, ni uko yari amaze icyumweru ari i wabo muri Uganda, gusa akaba yagarutse mu Rwanda kandi yamaze no kwaka ubupapuro rw’inzira rwanditsiho ko agomba kuba mu Rwanda kugeza mu myaka 2 iri imbere.

Nk’uko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports babitangarije RBA, Ojera yongeresheje igihe azamara mu Rwanda, gusa banze kubivuga uko biri, ariko niba azamara imyaka 2 mu Rwanda, bivuze ko azayimara muri Murera.

Uyu musore Ojera yaje muri Rayon Sports avuye muri URA FC nk’intizanyo, gusa kubera ukuntu yitwaye neza muri Murera bituma atangira kwifuzwa n’amakipe akomeye muri Africa ndetse n’i Burayi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’inshamugongo: Umuryango w’abantu 7 harimo n’umugore wari utwite bahiriye mu nzu barakongoka

Breaking News: Amasaha y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’amahoro yahindutse