in

Inkuru y’inshamugongo: Umuryango w’abantu 7 harimo n’umugore wari utwite bahiriye mu nzu barakongoka

Inkuru y’inshamugongo: Umuryango w’abantu 7 harimo n’umugore wari utwite bahiriye mu nzu barakongoka

Iyi mpanuka yabereye mu gace kitwa Himbi mu mujyi wa Goma, muri kiriya Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Polisi yo muri aka gace yavuze ko abapfuye ari umugore wari utwite n’umugabo we, abana babo batatu ndetse n’umukozi wabo, icyakora kugeza n’ubu ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi ndetse iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo kimenyekane.

Hari amakuru avuga ko uyu muryango waba watwitswe n’abagizi ba nabi dore ko inkongi yadutse mu masaha ya saa sita z’ijoro rishyira ku wa Mbere.

Ku mbuga nkoranyambaga abatari bake bashenguwe n’amashusho yakwirakwijwe agaragaza inzu yahindutse umuyonga, banenga abashinzwe ubutabazi batatabariye ku gihe.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabo bihora ari bishya: Anita Pendo na Japhet Mpazimaka bakomeje gutungurana kubera umubano wabo – AMAFOTO

Inkuru nziza muri Rayon Sports: Ikipe ya Rayon Sports yaciye amarenga ko yamaze kwibikaho rutahizamu ubafatiye runini kugeza muri 2025 mu gihe yifunzwaga n’amakipe y’i Burayi