in

NdabikunzeNdabikunze

Inkuru nziza kuri Nsengiyumva Igisupusupu umaze iminsi afunzwe.

Umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye nka Igisupusupu yafunguwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa Kane, nyuma y’igihe yari amaze afungiye muri Gereza ya Rwamagana.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama, nibwo urukiko rwafashe iki cyemezo rutegeka ko Nsengiyumva ahita arekurwa, nyuma yo kuvuga ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha by’uko yakekwagaho gusambanya umwana w’imyaka 13, nta shingiro bifite.

Rwavuze ko indwara uwo mwana yasanganywe, na mbere y’uko agera kwa Nsengiyumva yari asanzwe ayifite nk’uko byemejwe n’ibipimo byo kwa muganga.

Mu mpera za Gicurasi nibwo Nsengiyumva yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 no kumukoresha iwe mu rugo atarageza ku myaka y’ubukure.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi ku wa 26 Nyakanga 2021 rwari rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko yari yajuriye, iburanisha riheruka rikaba ryarabaye ku wa 24 Kanama 2021.

Nsengiyumva akaba azakomeza kujya yitaba uru rukiko buri wa gatatu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya ku mugore ufite umunwa munini cyane ku isi.

Live #Afrobasket: Angola 🇦🇴 vs Rwanda 🇷🇼