Will Smith na Martin Lawrence bateguje abakunzi ba filime Bad Boys 4 life igice cya 4 cy’iyi filime ngo kigomba gusohoka mu bihe bya vuba.
Ibi byatangajwe binyuze ku rubuga rwa instagram ya Will Smith ,aho yasangije abamukurikira amashusho agiye kureba Lawrence iwe mu rugo ,ari naho bahishuriye ko Bad Boys igice cya 4 kigomba gusohoka mu gihe kitarambiranye.
Icyakora n’ubwo aba bagabo bahishuye ko Bad Boys igice cya 4 kigomba gusohoka vuba ,Sony Pictures isanzwe ifasha aba bagabo mu ikorwa ry’iyi filime yavuze ko nta zina rirahabwa iki gice cya 4 ,banaboneraho kuvuga ko abayobozi ba filime Bad Boys 4 ari Edil El Arbi na Bilall Fallah n’ubundi bayoboye igice cya 3.
Igice cya mbere cya filime Bad Boys cyasohotse bwa mbere mu mwaka w’1995 ,igice cya 2 gisohoka muri 2003 ,biza gufata imyaka igera kuri 17 kugirango haboneke igice cya 3 cya Bad Boys cyasohotse muri 2020,hakaba hari hashize imyaka igera kuri 3 nta kindi gice kirajya hanze.