in

Inkuru nziza ku babyeyi bafite impungenge ko amafaranga y’ishuri aziyongera kubera izamuka ry’ibiciro ku isoko

Inkuru nziza ku babyeyi bafite impungenge ko amafaranga y’ishuri aziyongera kubera izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Mnisitiri w’Uburezi Dr. Twagirayeyezu Gaspard asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kwirinda gushyiraho amafaranga bishakiye ngo kuko aho bazagira ikibazo leta izabisuzuma dore ko hari n’umwihariko wo kureba ibiciro by’amazi n’amashanyarazi.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko itumbagira ry’ibiciro ku masoko no kuba hari bamwe mu babyeyi badatanga imisanzu byatumye ibigo by’amashuri bisigaramo imyenda kuri ba rwiyemezamirimo babigemuriye ibiribwa n’ibindi bikoresho muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko uruhare ababyeyi bishyuraga ku bigo by’amashuri mu kugaburira abana ku ishuri ruzakomeza kuba rumwe nk’uko byatangajwe umwaka ushize.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko gushyiraho amafaranga amwe ku bigo by’amashuri nk’uruhare rwabo mu kunganira ibigo by’amashuri kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri byabafashije ndetse bituma n’abana bataga amashuri kubera kubura amafaranga bagabanuka.

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo abanyeshuri batangire igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2023-2024, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko uruhare rw’amafaranga ababyeyi bishyuye mu kunganira amafaranga leta itanga muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri umwaka ushize n’ubundi ari rwo bazongera gutanga.

Umwaka ushize wa 2022-2023 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amafaranga ntarengwa ku bigo by’amashuri y’incuke, abanza, ndetse n’ayisumbuye y’uburezi rusange n’aya tekiniki ya leta cyangwa andi akorana na leta kubw’amasezerano, aho umunyeshuri wiga mu mashuri abanza umubyeyi yishyura amafaranga 975Frw ku gihembwe.

Umunyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye uruhare rw’umubyeyi ni amafaranga 19500Frw ku gihembwe.

Ku munyeshuri wiga aba mu kigo mu mashuri yisumbuye umusanzu w’umubyeyi ntugomba kurenga amafaranga 85000Frw.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Muri Nzeri ntabwo byoroshye! Gatsibo batewe inzara idasanzwe nicyo bamaze amezi menshi bifuza

Ikipe ya Rayon Sports yagaruye umukinnyi wari umaze iminsi atari kumwe n’abandi bakinnyi kubera impamvu itaramuturutseho