Mu murenge wa Rwinkwavu, mu karere ka Kayonza ,haravugwa inkuru ibabaje y’umusore ukiri muto wiyahuye anyweye ikinini k’imbeba nk’uko abaturanyi babitangarije Afrimax.
Abaturanyi b’uyu musore witwa Valens w’imyaka 20 y’amavuko batangaje ko ,nta mpamvu izwi ishobora kuba yatumye uyu musore yiyahura gusa banahamya ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyahura dore ko bigeze nanone kumutesha agiye kwiyahura mu ruzi ruri muri kariya gace.
Umukecuru wacumbikiraga Valens yavuze ko yari umusore mwiza witonda ndetse ko yatunguwe no kubona yiyambuye ubuzima.Yagize ati” ejo nari nagiye kwa muganga, hanyuma naraye ntashye naniwe,mpita niryamira ,mu gitondo nazindukiye mu mumurima nibwo bampamagaye bambwira ngo wa musore wacumbikaga iwawe yapfuye, nahise nza twica indirishya turebye dusanga yashizemo umwuka”
Yakomeje agira ati:”ni ukuri rwose Valens yari umwana witondaga wahoraga yishimye ntakibazo twari tumuziho.Yahoze akodesha iwanjye agezaho arahava,ajya gukodesha ahandi baramwiba,nibwo yagarutse gukodesha hano,apfuye nta nukwezi ahamaze”.
Abandi bavuze ko uyu musore bamusanganye icupa ryarimo ikinini cy’imbeba bikekwa ko ariwo yiyahuje.Bakomeje bavuga ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyahura.Gusa ibyurupfu rw’uyu musore biracyari urujijo hibazwa impamvu yamuteye kwiyahura.