in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Inkuru mbi itugezeho nonaha: Muri Nyabugogo undi muntu ariyahuye

Umugabo w’umukarani uri mu kigero cy’imyaka 35 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yiyahuriye ku nyubako izwi nk’Inkundamahoro iherereye Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara.

Abantu babibonye bikiba bavuze ko uwo mugabo yamanutse ku igorofa ya kabiri ariko atahise apfa ahubwo yakomeretse cyane mu mutwe.

Inzego z’umutekano n’abaganga bahise bahagera batangira kumwongerera umwuka banamuha serumu n’ubundi butabazi bw’ibanze.

Abari hafi aho bavuze ko uwo mugabo kuva kare, bavuze ko ashobora kuba yari yasinze kuko mbere bamubonye kuri iyo gorofa ari gusakuza cyane anabyina.

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi itanu hari undi mugabo w’imyaka 40 wahiyahuriye kuri iyi nyubako ahita apfa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore wakundanye na wa mukobwa Rocky yambitse impeta amennye umuceri hasi

Miss Mutesi Jolly yasuye Diamond Platnumz (Amafoto)