Inkuru iteye agahinda:Abana babiri bavaga kwiga baguye mu mugezi urabatwara barapfa ubwo bageragezaga kwambuka ikiraro.
Abana babiri bo mu Karere ka Nyamagabe batwawe n’umugezi wa Nkomane ubwo bari bavuye kwiga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.
Umwe ni Niyonyirabyo Ziporah w’imyaka 17 y’amavuko akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, Undi yitwa Uwiringiyimana Rose w’imyaka 17.
Umugezi wa Nkomane uri hagati y’Akagari ka Gasave n’aka Masagara wabatwaye ubwo bageragezaga kwambuka ikiraro ahagana saa kumi n’igice bavuye kwiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gasave.
Muri ibi bihe imvura iri kugwa ari nyinshi, imigezi ikuzura ku buryo abantu basabwa kwitwararika kugira ngo itabatwara kuko haherutse kumvilana n’abandi bantu bagera kuri batatu bahitanywe n’ibiza mu mujyi wa Kigali.