Amakuru agera kuri YEGOB.RW aremeza neza ko umuhanzi w’umrundi Bizimana Aboubakar Karume abenshi bazi nka Sat-B yasanganywe Cancer yo mu mutwe  ndetse kuri ubu  ubwe asa n’uwihebye. .
SAT-B abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yatangaje amagambo agaragaza agahinda atewe no kuba arwaye kanseri (cancer) ndetse asaba gusengerwa.
Yagize ati: “Yego koko iyi ni yo si twakuze ababyeyi batubwira bimwe biraza ibindi bikajyenda niyo mpamvu iyo uryamye wishimye utekereza kubyuka uvuga uti”ntacyo nkeneye kuri iyi si” sinarinzi ko narwaye Cancer ku myaka ya njye ariko nsabye munsengere bene wacu….”
SAT-B yamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo nyinshi zirimo “Satura amabafure”, “Nyampinga” yakoranye na Lil-G ndetse na “I Love you” aherutse gukorana n’itsinda Urban Boyz na Aime Bluestone .
Urujijo ku makuru y’indwara ya Sat b
Mu ijwi YEGOB.RW ifite ,ryumvikanisha Sat B atuma ku bafana be b’I Bujumbura avuga ko ashobora kuza kora igitaramo cye cya nyuma mu mpera z’uyu mwaka,nubwo we  aba abeshya ko we atihebye ijwi rye ryumvikanamo ikiniga ariko kandi abantu batewe urujijo n’ukuntu umuntu ufite kanseri yo mu mutwe ateganya gukora igitaramo cyane ko bizwi neza ko aba yigengesera bitewe n’imbaraga z’iyi ndwara
Hagati aho nk’uko indundi.com ibitangaza  hari abatizeye ibyavuzwe na Sat-B bitewe n’uko ataribwo bwa mbere Sat B yibeshyeye ,ariko kandi inshuti ye magara Cypro yamaze kutwemereza ko  koko Sat B  yakubiswe n’inkuba asanze arwaye iyi ndwara  ndetse Cypro  yafashe iyambere  mu kumwihanganisha