in

NdabikunzeNdabikunze

Ahantu ku isi hatangaje cyane||izuba rimara iminsi 70 ritararenga.

Ubusanzwe umunsi ugizwe n’amasaha 24 ,ariko hari ahantu ku isi twafata nkahadasanzwe hamara iminsi myinshi hakiri ku manwa izuba ritarenga ngo bwire.

Muri iyi nkuru twabahitiyemo uduce dutandatu kw’isi izuba rimara iminsi 70 ritarenga.

1.Nunavut, Canada

Nunavut iherereye kuri dogere ebyiri hejuru y’uruziga rwa Arctic ni mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’igihugu cya Canada, aho muri aka gace hamara amezi agera kuri abiri haka izuba ridasanzwe naho mu gihe cy’imbeho hakaba hamara Iminsi 30 y’umwijima gusa.

2.Norvege

Igihugu cya Norvege giherereye mu ruziga Rwa Arctique abantu benshi bakunze kukita Igihugu cy’izuba ryo mu Gicuku kubera ko muri icyo gihugu guhera muri Gicurasi kugeza mu mpera za Nyakanga izuba riba ritararenga na rimwe.

Ibi bivuze ko mu minsi igera kuri 76, izuba rirenze I Svalbard, muri Norvege, izuba riba rirashe kuva ku ya 10 Mata kugeza 23 Kanama.

Muri aka gace k’amajyaruguru y’Uburayi, uramutse uhateguriye urugendo nukugenda witeguye ko iminsi yose uzaharara ushobora kuba igihe kinini nta Joro uzahabona.

3.Barrow, Alaska

Muri Leta ya Alaska mu mujyi wa Barrow guhera mu mpera za Gicurasi kugera muri mpera za Nyakanga izuba ntirijya rirenga, igitarangaje ni uko mu ntangiriro z’ugushyingo muri uwo mujyi haba harangwa n’umwijima umara iminsi 30.

Bivuze ko igihe cy’ibukonje cyose bakiramara mu mwijima ukomeye cyane kandi hakaba hazwiho kugira imisozi miremire irangwaho urubura rwinshi bituma ba mukerarugendo bahasura kenshi mu mpeshyi.

4.Iceland

Iceland nicyo kirwa kinini mu Burayi nyuma y’Ubwongereza, kandi kizwiho kuba ari igihugu kitagira imibu.

Mu gihe cy’impeshyi ntushobora kubona umwijima guhera mu kwezi kwa Kamena aho izuba ritajya rirenga na gato, ku muntu wese wifuza kureba izuba rya Saa sita z’ijoro bigusaba ko usura uduce twa Akureyri n’ikirwa cya Grismey nibwo uhita ubibona neza.

5.Suede

Muri Suede kuva mu ntangiriro kugeza mu mpera Kanama muri icyo gihugu izuba rirenga saa sita z’ijoro rikanongera kurasa saa ine za mu gitondo. Ibi babigereranya n’ubwirakabiri kuko iryo hindagurika rishobora kumara amezi atandatu kugera ku mwaka.

6.Finlande

Igihugu cya Finlande kizwiho kugira ibiyaga n’ibirwa byinshi bituma kiba cyiza. Iki gihugu mu mpeshyi gishobora kumara iminsi 73 izuba ritararenga aho rimara icyo gihe cyose ryaka, mu gihe cy’ubukonje nabwo kikamara indi minsi nkiyo kitabona urumuri cyangwa imirasire y’izuba.

Nicyo gituma muri icyo gihugu abantu baho baryama igihe gito cyane mu gihe cy’ubukonje kuko abenshi baba bibereye mu mikino yo ku rubura aho usanga abakerarugendo ari benshi kubera ibyo bihe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru itari nziza ku munyamakuru Jado Castar.

Amwe mu magambo meza wakoresha uganira n’umukunzi wawe akaryoherwa.