in

Inkuru itangaje y’uwari umujura wahindutse umupasiteri, akaba asigaye yigamba ko arya amaturo, ko yanayashatsemo umugore

Apotre HARERIMANA Joseph uzwi nka Yongwe ni umugabo udasanzwe uhereye ku byo avuga, kuko yemeza ko ategeka ibintu bikaba. Ngo ashobora gutegeka uwakwanze akagukunda cyangwa uwo mukundana yajya kuguca inyuma aho gushyuha agakonja.

Uyu mugabo ubuzima ntibwamubaniye, kuko mbere yo gukizwa yabanje kuba ku muhanda. Mu buhamya yatanze ubwo yaganiraga Yago kuri Yago Tv Show, yavuze ko yakijijwe ubwo yafatirwaga ku rusengero ari gukora mu mifuka y’abaje gusenga, akajya imbere y’itorero akihana. N’ubwo mu munsi ya mbere bamwishishaga, yakomeje kwitabira amateraniro.

Yongwe yaje gukomera ava mu ntama arimikwa aba umushumba, aho anavuga ko ari we wanimitse abandi bashumba bakomeye barimo na Rugagi.

Nubwo Yongwe yabaye ishyiga ry’inyuma mu itorero, yicuza ko yabeshywe ko gukorera Imana no gukorera amafaranga bitajyana kandi hari ingero, nk’Umwami Salomon watonnye ku Mana ye anakungahaye bidasanzwe.
Yongwe ati: “shahu ibyo barabitubeshye muri Gospel ngo mushake Ubwami bw’Imana no gukiranuka ngo ibindi byose si ngombwa; abantu batwubakana Kibagabaga, batwubakana Nyarutarama; Abantu bajya i Burayi, Bajya kurangura Dubai twirirwa dutokesha ngo abajya Dubai ni abapagani ngo bambara amakabutura n’amapataro n’ama-training; abandi ibyo murabitubwira ngo si ngombwa gukora siporo bicwa na za Rubagimpande, bicwa na za Gutte,…”

Yongwe ubwe yivugira ko arya amaturo, ko ari na yo yamushingiye urugo, akanavuga ko aba-pastor bavuga ko batayarya ari indyandya, ngo kuko abantu baratura buri gihe kandi amaturo ntajya mu ijuru.
Ati: “niba batayarya ubwo ajya he?”

Yahisemo gukorera Imana ariko akanakorera amafaranga, ngo kuko gukena si cyo kimenyetso cyo gukizwa. Anivugira ko ataza kugusengera nta kintu umuhaye, ngo kuko imodoka aba ajemo iba inywa petrol, kandi na we aba akeneye kubaho n’umwanya we ntube wapfuye ubusa.

Bamwe baramunenga abandi bakamushyigikira, ariko we ikizere yigirira ni cyo kimubeshaho nk’uko abyivugira, kandi ngo “gukira ni nonaha no gukizwa ni nonaha.” Ayo na yo ni amagambo ya Apotre HARERIMANA Joseph uzwi nka Yongwe.

Written by Mizero Lambert

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787868796

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bahise bamusamira mu bicu! Nyuma yo gutandukana n’Amavubi Carlos Alós Ferrer yabonye akazi gashya

RIP Marie Rose; Muhanga umugore yishwe na buji (bougie)