Abageni basize umugani nyuma yo gushwana bagatandukana mu masaha 10 yoonyine bakiva gusezerana kubana nk’umugabo n’umugore. Iyi nkuru y’aba bageni batandukanye mu masaha atarenze icumi gusa bakiva mu birori byabo by’ubukwe, yatangajwe n’umwe mu nshuti zabo abinyujije ku rubuga rwa Twitter.
Ibi byose bijya kuba byatangiye aba bageni bakiva mu birori by’ubukwe bwabo ubwo bari bageze kuri hoteli bari bagiye kuraramo. Ubwo bari kuri iyi hoteli, igihe cyageze batangira guterana amagambo nyuma y’uko hari bimwe mu byo batari kumvikanaho, ariko ngo ubwo ibi byose byabaga umugabo yari yasomye ku nzoga ndetse agifite n’isindwe.
Bakomeje guterana amagabo ndetse bigera naho bizamo kurwana. Muri uku guterana amagambo, umugabo byageze aho akubita umugore we bari bakimara gusezerana kubana akaramata no gusangira akabisi n’agahiye.
Uwanditse iyi nkuru kuri twitter wamenyaniye n’umugore w’uyu mugabo mu kazi, yavuze kandi ko umugabo yavuye mu birori by’ubukwe yasinze maze ubwo we n’umugore we bageraga kuri hoteli bari bishyuye kuraramo nibwo yakubise umugore we nyuma yo guterana amagambo.
Umugore nyuma yo gukubitwa n’umugabo byamunaniye kubyakira niko guhita atangira gupakira ibikapu bye maze ahita asohoka muri iyi hoteli bari barimo asiga umugabo we, maze batandukana batyo mu masaha 10 gusa ubukwe burangiye.
https://twitter.com/bright___r/status/1476079949115179013?s=20